Rusizi: Impanuka ya RITCO yahitanye umwe abagera kuri 30 barakomereka (Amafoto)
Yanditswe na
Euphrem Musabwa
Ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo zo kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare 2019, imodoka ya RITCO ufite numero RAD 249 K yavaga i kigali yerekeza Rusizi yageze mu murenge wa Gihundwe ikora impanuka umuntu umwe yitaba Imana abandi benshi bagera kuri 30 barakomereka ariko bidakabije.
Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yatewe n’imodoka ya Fuso yibye umuhanda maze umushoferi wa RITCO akayihunga, maze kubera n’urume rwo mu byatsi, ihita inyerera iragwa.
Turacyabakurikiranira iby’iyi mpanuka





MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|
birababaje kweri i i gihe ni murugo
The duhura nizi RItico buriya kanya!ziteye ubwoba mu mumuhanda!zirihuta cyane!!tuzitinya kubi!murebe akamaro kibiti Ku muhanda!iyo bitahaba hari gupfa nabandi
Ziriya modoka zizamara abantu kubera umuvuduko ukabije,zigenderamo ninde utabibona!Fuso buriya bu Hiace zifite speed,gavnor,koko zikora??niba,zikora zisiga gute,izindi ndetse nizitazigira??ibaze rero nawe ihuye na,Ritco Polisi ikwiye kugenzura Ziriya modoka byumwihariko bakambara civil bakareba uko ziguruka naho ubundi izo modoka zizaguma,guhitana abantu*