N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura - Uwirukanyweyo

Umwe mu basore bane bagejejwe ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku itariki 26 Gashyantare 2019, avuga ko yamaze kuzinukwa icyo gihugu ngo ku buryo n’iyo inzira ijya mu ijuru yaba ariho inyura atayinyuramo.

Bavuga ko barekuwe nyuma yo kwishyura ibihumbi 800 by'amashiringi ya Uganda
Bavuga ko barekuwe nyuma yo kwishyura ibihumbi 800 by’amashiringi ya Uganda

Baganira na Kigali Today, abo basore bavuze ko bababajwe n’uburyo bakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu mu gihe nyamara bagiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nzayisenga Jean de la Croix wo mu murenge wa Gataraga i Musanze avuga ko yagiye muri Uganda gusura murumuna we wakoze impanuka. Icyakora ibyo yakorewe ageze muri icyo gihugu kandi afite pasiporo ngo byatumye azinukwa kuzongera gusubirayo.

Yagize ati “Ibyo nakorewe, n’iyo bambwira ko inzira ijya mu ijuru inyura Uganda, nakikira nkajya Kenya na Tanzaniya nshaka uburyo nerekeza mu Ijuru ariko ntanyuze muri Uganda! Reka reka, na barumuna banjye batuyeyo nababwiye nti mwe muri muri icyo gihugu, Imana nibishaka tuzongera duhure ariko kuzagaruka ntibibaho.”

Nzayisenga avuga ko nubwo inzira ijya mu ijuru yaba inyura muri Uganda ntiyasubirayo
Nzayisenga avuga ko nubwo inzira ijya mu ijuru yaba inyura muri Uganda ntiyasubirayo

Nzayisenga avuga ko mu byamutunguye ari uko nyuma yo gufatwa na Polisi ya Uganda we na mugenzi we bari kumwe babambuye imyambaro yose mu ruhame.Ngo barebaga ko bafite inkovu zo kuba barigeze guheka imbunda ari nako bakubitwa inkoni nyinshi.

Ati “Wabera wari wabona umuntu w’umugabo bamwambura imyenda yose agasigara yambaye ubusa buri buri mu ruhame? Njye na mugenzi wanjye byatubayeho, batwicaje hasi batwambura imyenda yose tuzengurutswe n’abantu basaga 10, bakajya batureba hose ngo barebe ko twabaye abasirikare, ko dufite inkovu zo kuba twarahetse imbunda ari nako dukubitwa”.

Abo basore bavuga ko nyuma yo gufatwa, bakwa amashiringi ya Uganda ibihumbi 800, uyabuze agakoreshwa imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ntakiyimana Pierre Célestin wo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara wamaze iminsi itandatu afungiye muri Uganda avuga ko yafunguwe nyuma yo gutanga amafaranga yasabwaga. Ngo yabagaho akubitwa na Polisi ibyuma bikozwe mu nsinga anamburwa ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda yari yitwaje.

Aba basore ngo bagiye muri Uganda bamwe bagendeye kuri Pasiporo ariko barafatwa
Aba basore ngo bagiye muri Uganda bamwe bagendeye kuri Pasiporo ariko barafatwa

Ati “Bankuye mu modoka nta makosa nakoze, ibyangombwa nari mbifite ariko bamvana mu modoka bankubita insinga, nari nzi ko ntabaho. Banjyanye muri gereza kuri Polisi baradufunga icyankijije ni uko uyu mugenzi wanjye yari afite umuryango muri Uganda. Ni we waje adutangira amashiringi ya Uganda miliyoni n’ibihumbi 600 baraturekura, nongeye kubona amahoro tugeze ku Cyanika.”

Muri gereza aho bafungirwa, ngo urwaye nta miti abona nk’uko bivugwa na Hakizimana Sylvain warwariye muri gereza araremba.

Ati“narwariye mu gihome cyabo ndabinginga ngo bampe umuti banga kuwumpa, buri gitondo nkababwira nti meze nabi ntibagire icyo bamfasha. Malariya yari inyiciye muri gereza kandi abagande twari dufunganywe bo babazaniraga imiti njye bakandeka, nkijijwe na mukuru wanjye uzanye amashiringi ibihumbi 800 aramfunguza. Ubu ndacyarembye ngiye kwifuza.”

Abo basore bavuga ko n’Abanyarwanda basanzwe batuye muri Uganda batamerewe neza kuko hari n’abo batangiye gufunga. Aho bari bafungiye ngo basize gereza zuzuye imfungwa z’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uganda siyo nzira ijya mu ijuru.Inzira ijyana abantu mu ijuru,Yesu yasize ayitweretse.Urugero,muli Matayo 6:33,Yesu yatubujije guheranwa no gushaka ibyisi gusa,ahubwo adusaba "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana".Ndetse yerekana ko abibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana,batazaba mu Bwami bw’Imana.Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Iyo bapfuye,padiri cyangwa pastor bakababeshya ko "bitabye Imana".Mu gihe Bible ivuga ko abantu badashaka Imana bakiriho batazabona ubuzima bw’iteka kandi ko batazazuka ku munsi w’imperuka.Niba koko dushaka ubuzima bw’iteka,tujye dushaka Imana tugihumeka.Ntitukemere ibyo abanyamadini bavuga yuko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ni ikinyoma.Bible yerekana ko upfuye yiberaga mu byisi gusa,biba birangiye atazongera kubaho.Ariko upfuye yumviraga Imana,izamuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yohana 6:40 havuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 27-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka