Abasirikare bakuru biga muri Tanzaniya bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Jacques Musemakweli kuri uyu wa mbere tariki 18 Gashyantare 2019 yakiriye itsinda ry’abasirikare bakuru 29 biga muri Tanzaniya mu ishuri rya gisirikare, ngo barusheho gusobanukirwa n’ibibazo mu by’umutekano byugarije akarere.

Abasirikare bakuru biga muri Tanzaniya bafata ifoto y'urwibutso ku cyicaro gikuru cy'ingabo z'u Rwanda
Abasirikare bakuru biga muri Tanzaniya bafata ifoto y’urwibutso ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda

Aba basirikare baturuka mu bihugu bitandukanye biga mu ishuri ‘TPDF Command and Staff College’ baramara icyumweru mu Rwanda mu rugendoshuri, igikorwa gishimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Aba basirikare baturuka muri Tanzaniya, Ubwami bwa Eswatini no muri Zimbabwe, mbere yo gusura icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, babanje kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Urubuga rw’ingabo z’u Rwanda rwanditse ko aba banyeshuri biga mu ishuri riherereye I Arusha, bakomereje ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF), baganirizwa ku miyoborere n’imikorere muri RDF, ndetse n’ibikorwa ingabo z’u Rwanda zikora bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse no kurinda umutekano hirya no hino.

Col Paul Masinde ukuriye abarimu mu ishuri rya gisirikare rya Tanzaniya, yagarutse ku mubano mwiza uri hagati y’ingabo za Tanzaniya n’iz’u Rwanda, yongeraho ko u Rwanda ari ahantu heza ho gukorera urugendo shuri haba mu bya gisirikare ndetse no mu by’iterambere ry’ubukungu.

Basura ingoro y'amateka yo kubuhora u Rwanda
Basura ingoro y’amateka yo kubuhora u Rwanda

Yagize ati “intego y’uru rugendo rwacu ni ukugirango dusobanukirwe neza imiyoborere mu by’umutekano, tukamenya imirongo migari ngenderwaho tuyigiye ku Rwanda”

Yavuze kandi ko hari abandi bari gusura ibindi buhugu muri Afurika.

Mu rugendo rwabo, aba basirikare bazasura n’ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda (RDF Senior Command and Staff College) riri I Nyakinama, basure ishuri ‘Rwanda Military Academy’ riri I Gako, basure banki y’ingabo z’u Rwanda Zigama CSS, Ikigo cy’ubwishingizi MMI n’ibindi.

Bazasura kandi minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uruganda ruteranya imodoka zo mu bwoko bwa Volkswagen n’ibindi.

Abayobozi ku mpande zombi bahanye impano
Abayobozi ku mpande zombi bahanye impano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka