Abanyarwanda barindwi birukanywe muri Uganda bageze mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 06 Gashyantare 2019 ku mupaka wa Cyanika ku ruhande rw’u Rwanda hinjiye Abanyarwanda barindwi birukanywe n’igihugu cya Uganda nyuma yo gufungwa na Polisi ya Uganda.

Abagore bane umugabo umwe n'impinja ebyiri ni bo bageze mu Rwanda bavuga ko birukanywe na Uganda
Abagore bane umugabo umwe n’impinja ebyiri ni bo bageze mu Rwanda bavuga ko birukanywe na Uganda

Barimo abagore bane, umugabo umwe n’abana babiri b’impinja. Bavuga ko bafashwe na polisi ya Uganda mu bihe bitandukanye ikabafungira kuri Polisi ya Kisolo, ku mpamvu batigeze basobanurirwa dore ko bari binjiye muri icyo gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.

Muhirwa Jean Paul umwe muri abo banyarwanda yagize ati: ‘’Njye maze iminsi itandatu mfungiwe kuri polisi ya Kisolo, muri icyo gihe nari mbayeho nabi, bambwira ko Abanyarwanda turi abagome, bambwira ko benda kunjyana mu bucamanza. Nakomeje kugerageza gutakamba ngo bambabarire bagera ubwo bambwira ko ngomba kujyana n’abandi banyarwanda bari kugarurwa hano mu gihugu.’’

Muhirwa Jean Paul umwe mu birukanywe na Uganda
Muhirwa Jean Paul umwe mu birukanywe na Uganda

Abo banyarwanda bavuga ko ubuzima babayemo mu buroko bugoranye kuko batagaburirwaga, bagatukwa hakaba n’ubwo bakwa amafaranga ya ruswa ashobora no kugera kuri miliyoni ebyiri cyangwa zirenga z’amashiringi ya Uganda kugira ngo babone kurekurwa (ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda).

Umwe muri bo witwa Nyiramahirwe Anonciyata avuga ko yafashwe na Polisi ya Uganda nyuma yo kuhinjira mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ngo yaje gutungurwa no kugera ahitwa Nyakabande muri Uganda babona abapolisi bahagaritse bus barimo yerekeza i Kampala babakuramo niko kubajyana kubafunga.

Yagize ati: ‘’Nari nakatishije itike ngomba kugera i Kampala, tugeze mu nzira rwagati baba batugaruye shishitabona bahita badufunga, urumva kuba umuntu yiteguye urugendo akaruvutswa, ukongeraho no gufungwa, ukicishwa inzara, ugatukwa, yewe banatwaka ruswa kugira ngo bakurekure, urumva ni akarengane dukeneye ko bikemuka’’.

Yongeyeho ati: ‘’Aba bantu nta n’impuhwe bafite, kubona badatinya no gufunga abagore bafite abana b’impinja bakamara umunsi urenze umwe batagaburiwe, urumva ni ikibazo gikomeye’’.

Nyiramahirwe Anonsiyata aganira n'itangazamakuru ku bibazo bahuriye na byo muri Uganda
Nyiramahirwe Anonsiyata aganira n’itangazamakuru ku bibazo bahuriye na byo muri Uganda

U Rwanda na Uganda ni bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano harimo n’agamije koroshya ubuhahirane bw’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba. Aba baturage ntibashidikanya kuvuga ko ibikorwa nk’ibi igihugu cya Uganda gikomeje kubakorera bihabanye n’ayo masezerano.

Ahagana mu saa tanu z’amanywa ku wa gatatu tariki 06 Gashyantare 2019 nibwo ngo bakuwe kuri Polisi ya Kisolo muri Uganda aho bari bafungiwe bazanywe na Polisi yaho ibageza hafi y’umupaka wa Cyanika aho yabategetse gusubira mu gihugu cyabo.

Polisi ya Uganda ntiyigeze igira urwego na rumwe ibashyikiriza ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko biba biteganyijwe mu mibanire y’ibihugu. Abo banyarwanda ubwabo bahisemo kugana urwego rw’abinjira n’abasohoka kugira ngo buzuze amakuru agaragaza ko bagarutse mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hariya nyakabande police ya uganda yahanyamburiye agakade kuzuye ndavuga milioni yamashiringi icyogihe narimvuye kampala haba bariyeri yapolice yayuganda ikaze yibisambo gusa biba byambaye uniforme bakagerekaho ibikoti byasivile mbese iriya police ya hariya yaranshanze nibishumagusa byokavuna umuheto

musheja yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka