Polisi yahagurukiye ibinyabiziga bidakoresha isuzuma

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi avuga ko kuba umuntu yaradekaraye bidasimbura icyangombwa cyemeza ko imodoka yakoresheje isuzuma kizwi nka (Contrôle technique) kuko ntacyo aba afite.

Abafashwe bahitaga bandikirwa contravention
Abafashwe bahitaga bandikirwa contravention

Yabivuze kuri uyu wa 30 Mutarama 2019, ubwo iryo shami ryari ryazindukiye mu gikorwa cyo gufata imodoka ziri mu muhanda zidafite Contrôle technique, ngo kikaba ari kimwe mu bikorwa bihoraho bigamije gukumira icyateza impanuka zo mu muhanda.

SSP Ndushabandi yavuze ko hari abo icyo cyangombwa kirangira ntibibuke gushaka ikindi ndetse n’ubukoze akadekarara akumva ko bihagije kandi atari byo ari yo mpamvu imodoka zabo zafashwe.

Yagize ati “Izi zafashwe kubera ko zidafite Contrôle technique, ba nyirazo batanga impamvu zitandukanye. Hari abavuga ko badekaraye, ndagira ngo nibutse Abanyarwanda n’abatunze ibinyabiziga bose ko ‘déclaration’ bidasimbura Contrôle technique”.

“Murabona ko harimo n’ibinyabiziga bitwara abagenzi muri rusange, tubishyiramo utugabanya umuvuduko mu rwego rwo kugabanya impanuka, noneho umuntu agatwara nta Contrôle technique. Usibye no kuba ari ubwiyahuzi, ni no kudakunda Abanyarwanda muri rusange, turakangurira rero abo bireba kubyitaho”.

SSP JMV Ndushabandi agira inama abatwara ibinyabiziga yo kubirekera mu rugo niba nta controle technique bifite
SSP JMV Ndushabandi agira inama abatwara ibinyabiziga yo kubirekera mu rugo niba nta controle technique bifite

Yakomeje avuga ko ubu gutanga icyo cyangombwa byorohejwe kuko byanongerewe amasaha, aho gukora Contrôle technique byavuye ku masaha 12 bigashyirwa ku masaha 18 ku munsi, ni ukuvuga kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa sita z’ijoro.

Abafatiwe imodoka na bo bemera ko bari mu makosa, ndetse ngo bakaba biyemeje kuzajya babyibuka bagashaka icyo cyangombere mbere y’uko ikindi kirangira, nk’uko Gashonga Elie abivuga.

Ati “Amakosa ndayemera, contrôle technique yanjye yari imaze icyumweru yararangiye ariko nateganyaga kujya gushaka indi. Ndabizi ko ari ngombwa kuyigira kuko igaragaza ubuzima bw’ikinyabiziga mu rwego rwo kwirinda kwishyira mu kaga katerwa n’impanuka”.

Karambizi ati “Ndabizi ko contrôle ifite akamaro kuko ari ukurengera ubuzima bw’abantu, kuba rero bamfashe ntabwo bandenganyije. Gusa mpamenyeye ko ari ngombwa gushaka icyo cyangombwa mbere y’uko ikindi gishira, nkanakangurira abandi kwirinda kujya mu muhanda batagifite”.

Hafashwe imodoka zitandukanye zidafite controle technique
Hafashwe imodoka zitandukanye zidafite controle technique

Abafatiwe ibinyabiziga barabihanirwa kandi bagategekwa guhita bajya muri Contrôle technique, nk’uko SSP Ndushabandi abivuga.

“Iri kosa rihanishwa amande y’ibihumbi 25Frw nk’uko bisanzwe, watinda kuyishyura hakiyongeraho n’amande y’ubukererwe. Ubu imodoka zirafunze ariko nibishyura ayo mande ndetse bakanishyura ibya Contrôle technique turazibaha bahite bazijyanayo”.

Avuga kandi ko nta mpamvu yo gutwara ikinyabiziga kidafite Contrôle technique kuko uburyo bwose itangwamo bworohejwe, kuko kudekarara bikorerwa ku Irembo ndetse ngo hakaba hari n’imashini zikora contrôle zisigaye zijyanwa mu ntara zose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko buriya gufatirana abantu bavuye mu midoro, minerval na patente ugahita utangira gufatira controle bitesha umutwe abantu. Plz nimube muturetse muzabe strict guhera mu kwa 03 nibura naho ubu ni ukudufatirana kabisa

mahoro yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka