Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rwiboneye u Rwanda rutandukanye n’urwo babwirwa
Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ukwakira, itsinda ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo ryageze i Kigali, mu ruzinduko rw’iminsi icumi rwateguwe hagamijwe kubereka aho Igihugu kigeze mu iterambere ariko bakanigira ku mateka yacyo no kumenya ibyo kibifuzaho.

Ni muri gahunda ya ’RCA-ZA Youth Connection Tour’ yateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.
Ikigamije ni uguha urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo amahirwe yo kongera kwibonera n’amaso igihugu cyabo, bakongera kumenya amateka, umuco ndetse n’impinduka zikomeye mu iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Ibi bizabafasha gusangiza abandi ibyo bungukiye muri urwo rugendo n’ubumenyi bakuye mu Rwanda, igihe bazaba basubiyeyo.
Ni urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi bafite imyaka iri hagati ya 16 na 35, kandi abenshi muri bo ni ubwa mbere baje gusura u Rwanda.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bagaragaje ko banyuzwe n’iterambere hamwe n’umutekano uri mu gihugu kuko bitandukanye kure n’ibyo babwirwa.
Umwe muri bo witwa Kazenga, avuga ko Kazenga wa mbere yo gusura u Rwanda atandukanye cyane n’uwa nyuma yo kurusura.

Ati "Ubu noneho ndi Umunyarwanda, nturuka mu Rwanda. Ndumva ntewe ishema no kuba Umunyarwanda, kuko namenye byinshi ku gihugu cyanjye. Nzabwira abandi baze gusura u Rwanda kuko niho honyine umuntu ashobora kwigira isomo ryo kubabarira n’ukuntu abantu babanye n’amateka yaranze iki gihugu."
Mugenzi we witwa Murekatete, avuga ko yatunguwe n’iterambere ry’u Rwanda.
Ati "Usanga muri Afurika y’Epfo ya myumvire ivuga ko mu Rwanda hadatekanye. Abenshi baba bavuga ko nujya mu Rwanda ikintu kibi kizakubaho, kuko hadateye imbere nka Afurika y’Epfo. Ariko ibitekerezo byanjye byatangiye guhinduka kuko ndimo kubona ari ahantu naza ngatura, nkahakorera ngafasha umuryango Nyarwanda. Turashimira cyane Leta y’u Rwanda yaturwaniye iryo shyaka."

Muri uru ruzinduko bazamaramo iminsi 10, bazagira amahirwe yo gusura ibikorwa bitandukanye mu gihugu, birimo Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, inganda, ibigo by’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, hamwe n’ibiganiro bazahabwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ivuga ko intego nyamukuru y’iyi gahunda ari ugutoza urubyiruko gukunda igihugu cyabo, kumenya umuco n’amateka y’u Rwanda no kububakamo ubushake bwo kuba indorerwamo nziza y’igihugu.

’RCA-ZA Youth Connection Tour’ ni igikorwa gikomeye kigaragaza ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo gukomeza kwegera Diaspora nyarwanda nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), no mu kwimakaza ubumwe bw’igihugu.
Uru ruzinduko rwiyongereye ku bindi bikorwa byabayeho mu bihe byashize, birimo ’Rwanda Youth Tour’, igikorwa cyahurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye i Burayi, muri Canada n’ahandi hose, hamwe n’urundi rwakozwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda bo muri Repubulika ya Santarafurika umwaka ushize.




Amafoto yafotowe na Eric Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|