Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League iyinyagiye(Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yasezerewe na Pyramids FC muri CAF Champions League 2025-2026, nyuma yo gutsindirwa na Pyramids FC mu Misiri ibitego 3-0.

Uyu wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade yitiriwe i tariki 30 Kamena, nyuma y’uwabereye kuri Kigali Pele Stadium tariki 1 Ukwakira 2025. Ni umukino utahiriye APR FC yarushijwe cyane n’iyi kipe mu mikinire. APR FC yabanje kwihagararaho iminota 42 ariko mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munoga wa 43 itsindwa igitego cya mbere ku mupira wavuye muri koruneri maze Mostafa Zico awushyira mu rucundura, iki gice kirangira ari 1-0.

Mostafa Zico watsinze igitego cya mbere
Mostafa Zico watsinze igitego cya mbere

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje kugorwa n’imikinire cyane hagati mu kibuga, yanakumbuye Dauda Yussif utakinnye kubera imyitwarire mibi ndetse na rutahizamu Mamadou Sy bose batari mu bakinnyi bashoboraga gukina uyu mukino. Ku munota wa 61 ari hagati mu kibuga Mohamed El-Sheeb yahinduye umupira mwiza mu kirere maze usanga Ahmed Atef Qattah mu rubuga rw’amahina wahise atsinda igitego cya kabiri mu izamu rya Ishimwe Pierre.

Ahmed Atef Qattah yishimira igitego yari amaze gutsinda
Ahmed Atef Qattah yishimira igitego yari amaze gutsinda

Ntabwo byasabye iminota myinshi ngo izamu rya APR FC yarushijwe cyane kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma rijyemo igitego cya gatatu kuko ku munota 63, byongeye kunyura hagati Bladi Toure wazonze APR FC cyane yateruye umupira neza n’ikirenge, awutereka ku mutwe wa Mohamed Hamdy wari winjiriye ku ruhande rw’ibumoso yihuta, maze ahita atsinda igitego n’umutwe ateye umupira ku giti cya kabiri cy’izamu.

Mohamed Hamdy(21) watsinze igitego cya gatatu ashimirwa na mugenzi we Ali Gabr
Mohamed Hamdy(21) watsinze igitego cya gatatu ashimirwa na mugenzi we Ali Gabr

Mu bihe bitandukanye Pyramids FC yagiye ihusha uburyo butandukanye bwari kuvamo ibindi bitego, haba ku mipira yajyaga hanze ndetse n’indi myinshi umunyezamu Ishimwe Pierre yakugaragamo kuko yakoze akazi gakomeye cyane.

APR FC ntabwo yahiriwe n'umukino
APR FC ntabwo yahiriwe n’umukino

Uko iminota yagendaga ijya imbere Pyramids FC yakoraga impinduka zitandukanye, gusa umuvuduko wayo wo utagabanyuka kuko yakomeje kurusha APR FC kugeza umukino urangiye, inayirusha kwiharira umupira ku ijanisha rya 74 % kuri 26 % mu gihe APR FC yasoje umukino nta shoti na rimwe rigana mu izamu iteye.

Rutahizamu William Togui ntabwo yigeze atera ishoti na rimwe mu izamu
Rutahizamu William Togui ntabwo yigeze atera ishoti na rimwe mu izamu

Umukino warangiye APR FC itsinzwe ibitego 3-0, bisanga ibindi 2-0 Pyramids FC yayitsindiye i Kigali mu mukino ubanza, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino ibiri. Gusezererwa na Pyramids FC bibaye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya kuri APR FC dore ko ari nako byari byagenze mu mwaka w’imikino 2023-2024 na 2024-2025.

Hakim Kiwanuka agerageza gucenga
Hakim Kiwanuka agerageza gucenga
Abakinnyi APR FC yakoresheje kuri uyu mukino
Abakinnyi APR FC yakoresheje kuri uyu mukino

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka