U Rwanda rwerekanye ko rwiteguye gutabara abakomeretswa n’impanuka z’indege

Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ivuga ko inzego zose z’igihugu zifite ubushobozi bwo gutabara abashobora gukomeretswa n’impanuka z’indege zigenda mu Rwanda.

Umwitozo wagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gutabara
Umwitozo wagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gutabara

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete yabitangaje amaze gukurikirana umwitozo w’igerageza ryo gutabara abashobora gukomerekera mu mpanuka z’indege mu gihe zaramuka zibereye ku butaka bw’u Rwanda.

U Rwanda rurarushaho guteza imbere ingendo zo mu kirere kuko indege zarwo zijya mu mahanga ya kure (Rwandair) zimaze kuba 12, zikaba zifite ibyerekezo 26 hirya no hino ku isi.

Iki gihugu kandi cyakira indege zitandukanye zo mu bindi bihugu nka KLM y’Abaholandi, Qatar Airways, Turkish Airlines y’Abanyaturukiya, Brussels Airlines y’Ababiligi, Ethiopian Airlines, South African Airways na Kenya Airways.

Hari abari bisize ibintu bibagaragaza nk'aho bakomeretse
Hari abari bisize ibintu bibagaragaza nk’aho bakomeretse

Minisitiri Gatete agira ati “Biragaragara ko inzego zose zimaze gutera intambwe kuko zakoze umwitozo w’ubutabazi mu buryo bwiza budateza izindi mpanuka”.

“Ni ibyerekana ko impanuka z’indege ziramutse zibaye n’ubwo ntawazifuza, zasanga igihugu cyacu cyiteguye. Ibi twakoze biri mu itegeko ry’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’indege, ICAO, ni ibintu buri gihugu kigomba gukora cyanze gikunze”.

Inzego zitandukanye mu gihugu zigize Guverinoma, izishinzwe umutekano n’ubutabera zashyizeho ikigo kiri ku kibuga cy’indege i Kanombe, gishinzwe ubutabazi bw’ibanze ku muntu wese wakomeretswa n’impanuka y’indege.

Inzego zitandukanye zirimo na Croix Rouge zagaragaje ko ziteguye gutabara
Inzego zitandukanye zirimo na Croix Rouge zagaragaje ko ziteguye gutabara

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibibuga by’indege mu Rwanda, Isabelle Umugwaneza avuga ko umwitozo usuzuma uburyo hashobora gukorwa ubutabazi mu gihe haba habaye impanuka y’indege, uzajya ukorwa buri myaka ibiri.

Uyu mwitozo uhuza abantu batandukanye bishyira mu mwanya w’abagenzi bakisiga ibintu bitukura bimeze nk’amaraso, abandi barimo Ingabo, Polisi, abakozi ba Croix Rouge n’abaganga, bakihutira kubakorera ubutabazi.

Umwitozo wo kuri uyu wa mbere wo wanifashishije imodoka zitwara abarwayi, ibimodoka bizimya inkongi z’imiriro hamwe indege za kajugujugu.

Umwitozo nk'uyu uzajya ukorwa buri myaka ibiri
Umwitozo nk’uyu uzajya ukorwa buri myaka ibiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka