Ibi ni byo bigenderwaho kugira ngo umupolisi azamurwe mu ntera

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 28 Mutarama 2019 harimo amateka yemejwe harimo iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye Bato 618 ba Polisi y’u Rwanda; n’iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato 3767 ba Polisi y’u Rwanda.

Muri 2015 mu muhango wo kuzamura mu ntera abapolisi 462 ku rwego rw'aba Ofisiye
Muri 2015 mu muhango wo kuzamura mu ntera abapolisi 462 ku rwego rw’aba Ofisiye

Mu rwego rwo gushaka kumenya ibishingirwaho kugira ngo umupolisi azamurwe mu ntera, Kigali Today yagiranye ikiganiro n’umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, maze asobanura bimwe muri ibyo bigenderwaho.

CP John Bosco Kabera uavuze ko icya mbere kigenderwaho ari ukuba umupolisi agejeje igihe cyo kuzamurwa mu ntera.

CP John Bosco Kabera yavuze ko ku rwego rw’aba Ofisiye bazamurwa nyuma y’imyaka itatu, mu gihe ku rwego rw’abapolisi bato bazamurwa nyuma y’imyaka ine.
Kuva kuri ’Police Constable’ (wo ku rwego rwo hasi) kugera kuri Corporal ngo ni imyaka ine, mu gihe kuva kuri Corporal kugera kuri Chief Sergeant ari imyaka itatu.

Icya kabiri gishobora gutuma bazamurwa mu ntera ngo ni imyitwarire (discipline).
CP John Bosco Kabera ati "n’iyo waba ugejeje imyaka ariko waragiye ukora amakosa atandukanye ushobora kutazamurwa mu ntera kubera iyo myitwarire mibi."

Icya gatatu ngo ni uburyo umupolisi atanga umusaruro n’umurava mu kazi, mu gihe icya kane gishobora gutuma umupolisi azamurwa mu ntera ari amahugurwa n’ubumenyi aba yaragiye akura hirya no hino ku isi.

Kuzamurwa mu ntera ngo ni ishema ariko bibasaba no kurushaho gukora cyane
Kuzamurwa mu ntera ngo ni ishema ariko bibasaba no kurushaho gukora cyane

Inyungu za mbere ku mupolisi wazamuwe mu ntera ni ugushyirwa mu mwanya runaka w’ubuyobozi no guhabwa inshingano ziremereye nk’uko umuvugizi wa polisi y’Igihugu yabisobanuye.

Ati "Icya mbere, ni ishema kuri wowe wazamuwe mu ntera kuko bigaragaza ko wakoze neza akazi wasabwaga gukora. Icya kabiri ni uko witwaye neza kandi ukagaragaza umurava mu kazi ndetse ukazamura n’ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Rero twese icyo tuba dukeneye ni ugutera intambwe mu kazi dukora."

CP Kabera kandi yavuze ko kuzamurwa mu ntera bijyana no kongererwa umushahara, ibi na byo bikaba biri mu nyungu uwazamuwe mu ntera abona.
Imishahara y’abapolisi igenda irutanwa hakurikijwe uko amapeti n’inshingano birutanwa.

Umuvugizi wa Polisi asibanura ko kuzamurwa mu ntera bidahagije uwazamuwe ngo yumve ko byose birangiye, ahubwo uzamuwe ndetse agahabwa n’inshingano ziremereye, ngo biba bimusaba gukora cyane kugira ngo nyuma y’igihe runaka azongere azamurwe mu ntera nyuma y’uko bigaragaye ko yakoze neza ibyari muri izo nshingano ze.

Ati "urumva ko iyo uzamuwe mu ntera uba ugeze ku gasozi kamwe, ariko imbere hakiri utundi dusozi twinshi cyane cyane ko uba ukiri mu kazi, ufite n’izo nshingano."

Sitati igenga abapolisi iteganya ko aba Ofisiye bazamurwa mu ntera na Perezida wa Repubulika, naho abapolisi batoya bakazamurwa na Minisitiri ufite Polisi mu nshingano ze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu benshi bishimiye cyane kuzamurwa mu ntera kwa Sergeant Murenzi Alex ukora muli Traffic Police.Yabaye Assistant Inspector of Police (AIP)cyangwa sous-lieutenant.Iyo ayobora imodoka ubona ari byiza cyane.
Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo dusoma muli bible,nta police izabaho kubera ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabakura mu isi.Byisomere muli imigani 2 imirongo ya 21 na 22.Murumva ko na gereza,abasirikare nabyo bizavaho,kubera ko abantu bazaba bakundana.Duharanire kuzaba muli iyo si nshya.Twe kwibera mu byisi gusa,ahubwo dushake n’Imana cyane.

karake yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka