RPL: Rayon Sports inganyije na Gasogi United, yuzuza imikino ine idatsinda(Amafoto)
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Gasogi United ibitego 2-2 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose.

Ni umukino watangiye Rayon Sports ifungura amazamu kare kuko ku munota wa gatanu gusa nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Gasogi United, imbere y’izamu ryabo hisirisimbye umupira bananiwe gukuraho kugeza bawihereye Tambwe Gloire maze arebana n’izamu ahita ashyira umupira mu rucundura. Nubwo yari itsinze ariko gukina mu kibuga mu mikinire ntabwo yari nzira, kuko Gasogi United yahise iyiyoborana umukino.

Kubera uburyo yakinaga, Gasogi United ntabwo kwishyura byayitwaye igihe kinini kuko ku munota wa 15 yabonye koruneri, maze bakayihererekanya. Nyuma yo guhererekanyiriza uyu mupira ku ruhande rw’ibumoso, abasore ba Gasogi United bawuhinduye maze ku burangare bw’ubwugarizi bwa Rayon Sports Ngono Guy Herve atsinda igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 27 Ndayishimiye Richard yahawe umupira ntiyawakira neza, awutanga n’umutwe kuri Rushema Chris wari inyuma nawe wananiwe kuwukuraho mu buryo bwiza ahubwo ugarukira abasore ba Gasogi United hagati mu kibuga.

Ntarindwa Aimable wakinaga hagati ha Rayon Sports yugarira yashatse kwambura umupira baramucenga agwa hasi, maze mu gace aba agomba kuba arimo hasigara ubusa. Aha Kokoete Udo yahakiriye umupira yatunganyije kuko nta muntu wari amuriho, maze areba izamu neza atera ishoti rikomeye ryaruhukiye mu izamu rivamo igitego cya kabiri. Rayon Sports yahise ijya ku gitutu ikina inakora amakosa menshi ariko igice kirangira itsinzwe ibitego 2-1.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo Ntarindwa Aimable, Tony Kitoga na Aziz Bassane hinjira Ishimwe Fiston, Harerimana Abdelaziz na Mohamed Chelly. Ku munota wa 52 Rayon Sports yahise ibona umupira w’umuterekano maze Ishimwe Fiston mu bwenge bwinshi awushibura neza awushyira ku kirenge cya Sindi Jesus Paul. Uyu musore wari winjiriye ku ruhande rw’ibumoso imbere mu rubuga rw’amahina yahise ahindura umupira ugendera hasi imbere y’izamu rya Cuzuzo Aiame Gael maze Harerimana Abdelaziz ahita atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports anayishyurira.

Ku munota wa 60, Gasogi United yahushije uburyo bw’igitego cya gatatu nyuma y’uko Rushema Chris akuriyemo umupira ku murongo w’izamu, mu gihe uyu musore ku munota wa 67 yavuye mu kibuga agasimburwa na Serumogo Ally nyuma kuryama hasi agize ikibazo. Umukino winjiye mu minota 20 ya nyuma, amakipe yombi ari gusatirana dore ko mu gice cya kabiri, Rayon Sports yari yahindutse kuko muri iki gice hagati hayo hari Ndayishimiye Richard na Bigirimana Abedi imbere yabo hari Ishimwe Fiston hakoraga bigatuma igera kenshi ku izamu rya Gasogi United, gusa nayo yageraga ku izamu ryari ririnzwe na Pavelh Ndzila.

Abafana baringaniye bari muri Kigali Pele Stadium bakomeje kureba umupira urimo guhangana buri kipe ishaka igitego cy’itsinzi, ariko amahirwe abonetse imbere y’iizamu ntabyazwe umusaruro. Ku munota wa 88 w’umukino Hakim Hamissi wa Gasogi United yahawe umupira mu rubuga rw’amahina, awutera mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande, avuga ko yaraririye bitishimiwe n’abakunzi bayo. Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 2-2 hongerwaho ine, nayo yarangiye amakipe yombi agabanye amanota.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, Rayon Sports yujuje imikino ine yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose nyuma yo gutsindwa na Singida Black Stars mu mikino ibiri ya CAF Confederation Cup ikanatsindwa na Police FC muri shampiyona.
Mu wundi mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru, ikipe ya Gicumbi FC i Huye yahatsindiye Amagaju FC ibitego 2-0.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|