Umuryango RNUD urasaba ko abantu bose bakwiga ururimi rw’amarenga
Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf – RNUD) urasaba Leta ko yashyiraho uburyo bwatuma buri muntu wese yiga ururimi rw’amarenga, kuko ari bwo buryo bwonyine bwakoroshya kuvugana hagati y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abandi badafite ubwo bumuga.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwagarutsweho muri iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kwitabira gukoresha ururimi rw’amarenga, cyanizihirijwemo Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga.
Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Uwamahoro Annick, ni umubyeyi ufite abana batatu yabyaranye n’umugabo we na we ufite ubwo bumuga, ariko abana babo bo nta bumuga bafite. Avuga ko mu rugo nta kibazo cyo kumvikana bagira kuko bose bazi ururimi rw’amarenga. Icyakora kuvugana n’abandi bo hanze bikunze kumugora kuko abenshi urwo rurimi rw’amarenga baba bataruzi. Aha ni ho ahera asaba ko buri wese akwiye kurwiga kugira ngo byorohereze abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga guhabwa serivisi nziza, kuko ari n’uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Ni byo Uwamahoro asobanura, ati “Tudafite ururimi rw’amarenga, nta burenganzira bungana n’ubw’abandi twaba dufite. Ndifuza gusaba Leta ko abantu bakwiga ururimi rw’amarenga , kuko buri muntu wese ahura n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakabura uko bavugana. Ntibakadusige inyuma, twese turangana. Abantu badafite ubumuga bige ururimi rw’amarenga, ababyeyi, inshuti, mu kazi, bose turahura. Rero batworohereze bige ururimi rw’amarenga.”
Niyoyita Eric uyobora umuryango RNUD, ashima ko Igihugu cyabafashije kubona inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, agasaba ko uru rurimi rwakongerwa mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Yagize ati “Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu nk’abandi bose. Nitubumva tukumva ibyifuzo byabo, tugakoresha uburyo bushoboka tugakuraho za mbogamizi zo gushyikirana, nta gushidikanya ko bazashobora gutera imbere kandi bakagira uruhare no mu iterambere ry’Igihugu nk’abandi bose.”

Yongeyeho ati “Tugerageze dukoreshe uburyo bwatuma imbogamizi yo gushyikirana ikurwaho. Ahari amahirwe, niba dushobora gutanga amatangazo tuyatange tuzirikana ko hari abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, na bo bazirikanwe ubwo butumwa bubagereho, dukureho za mbogamizi.”
Dr Beth Nasiforo Mukarwego uyobora Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite ubumuga (NUDOR) ashima ko hari byinshi u Rwanda rukora biteza imbere imibereho y’abantu bafite ubumuga, ariko akagaragaza ko hari n’ibindi bikwiye kongerwamo imbaraga, nko kwigisha ururimi rw’amarenga mu mashuri, kugira ngo abafite ubumuga barusheho kugendana n’abandi mu rugendo rwo kubaka Igihugu.
Ati “Ibikoresho by’abantu bafite ubumuga birahenze kandi ntibiboneka mu Rwanda. Na byo bikwiye gushakishwa cyangwa tugashaka uruganda rwashobora gukora biriya bikoresho kugira ngo abafite ubumuga bazajye babibonera hafi kandi bashobore kwiga neza. Na kaminuza twashyiramo imbaraga kwakira abarimu benshi tukabahugura, barangiza na bo REB ikabohereza aho bakenewe gukora kandi bagakora ibyo bize.”

Mu rwego rwo kongera umubare w’abantu bafite ubumenyi mu rurimi rw’amarenga, umuryango RNUD ugira gahunda yo guhugura abantu bo mu ngeri zitandukanye. Nko muri uyu mwaka wa 2025, uwo muryango umaze guhugura abantu barenga ibihumbi bibiri mu rurimi rw’amarenga, barimo abaganga, abapolisi, abakozi ba RIB n’abakozi b’Uturere. Uyu muryango urateganya ko iyi gahunda izakomeza ku buryo ahatangirwa serivisi zose mu Gihugu bamenya uru rurimi.
Imibare y’agateganyo igaragaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barenga ibihumbi 70, na bo bakaba bafite ubushobozi n’ubushake bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu nk’abandi, bagasaba Leta n’izindi nzego kubibafashamo, bahabwa iby’ibanze nkenerwa.















Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|