U Rwanda ni agati gasharira udapfa kurya gusa – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, no kwirinda abashaka kubayobya babavana mu nzira y’iterambere.

Perezida Kagame asaba Abanyarwanda kwima amatwi ababayobya
Perezida Kagame asaba Abanyarwanda kwima amatwi ababayobya

Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’abayobozi ndetse n’abandi bavuga rikumvikana babarirwa muri 600 ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 25 Gashyantare 2019. Ni ibiganiro byabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karereka Huye.

Muri ibyo biganiro, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’umutekano, ati “Umutekano ni ngombwa kuri twese kandi umutekano ni twe ushingiraho ariko umutekano ntiwaboneka mu bantu badakora neza, badafite n’icyo bumva bakwiriye kuba barinda.”

Perezida Kagame yavuze ko ntawe ukwiriye kwangiza ibyagezweho ngo abantu barebere gusabamureke.

Ati “Akenshi iyo udafite icyo urinda ni nko kuvuga ngo ntacyo utakaza. Wibera aho gusa, nubishatse akangiza urebera ukamureka. Aho turi, nudafite icyo afite uyu munsi yibwira ko azakibona ejo. Umutekano uva no mu buryo abantu babana bumva neza ko bagomba gufatanya.”

Perezida Kagame yagarutse ku mutekano wo mu Ntara y’Amajyepfo wahungabanye mu minsi ishize, biturutse ku bibazo by’Abaturanyi, avugako bitari bikwiye kuko ubusanzwe abaturanyi bahahirana. Yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo badategereje ak’imuhana.

Ati “Ariko iyo umuturanyi akubereye mubi ugomba gukora uko ushoboye, ibyinshi ukaba wabyibonaho aho kugira ngo ubitegereze ku muturanyi.”

Yakomeje ati “Kwigeza kuri byinshi ubwabyo bitanga umutekano. Iyo ubana n’umuturanyi wibwira ko umufitemo inyungu kurusha uko we ayigufitemo biragorana. Ibyo rero biva muri twe iyo dukoranye tukereka n’abaturanyi ko inyungu tubafitemo na bo bayidufitemo.”

Ababarirwa muri 600 baganiriye n'umukuru w'igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere
Ababarirwa muri 600 baganiriye n’umukuru w’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bibazo by’umutekano muke u Rwanda rwabyitwayemo neza kuko byari bigamije kurushotora.

Ati “Twarakomeje turabyihorera kuko hari umurongo utararengwa. Hari igipimo umuntu agenderaho ukavuga uti iyo bitaragera aha ngaha wakomeza ukabyihorera. Ni ko twagiye tubigenza.”

“Tuzakomeza kubigenza neza uko bikwiye. Ntawe ukwiriye kubana nabi mu gihe ataragerageza kubana neza. Igihe hakiri uburyo umuntu arakomeza akagerageza. Ariko hari igipimo bigeraho umuntu akabishakira undi muti.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ahabereye imirwano abaturage babihomberamo, ndetse ingaruka zikabageraho mbere y’uko zijya ahandi, abasaba kugira uruhare mu kwirindira umutekano.

Ati “Ku rwego rw’ibihugu tuzakomeza gushaka uko twabikemura. U Rwanda ni agati gasharira udapfa kurya gusa. Ntabwo dukwiriye kwemera ko abantu batuvana mu nzira y’iterambere ngo batujyane ahandi. Tuzakomeza kurwanya imikorere mibi. Mu gihe abakora nabi batararuha ntabwo abarwanya imikorere mibi tuzaruha.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze iterambere ryacu nkabanyarwanda.kuko dufite byishi twihaye kugeraho naho abavuga mubareke bavuge twe dukaze umurego mukubaka igihugu.

etienne yanditse ku itariki ya: 9-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka