Uzaza aje kurasa abanyarwanda azaze yiteguye ibizamubaho - Gen. Nkubito

Brig. Gen. Eugène Nkubito, uyobora ingabo mu ntara y’amajyaruguru, arasaba abaturage bo mu murenge wa Kinyababa kwirinda uwaza abarangaza, abazanaho ibihuha by’intambara, ababwira ko uzibeshya akaza kurasa abanyarwanda akwiye kuza yiyemeje kwakira ibyo ingabo z’u Rwanda zizamukorera.

Brig Gen Eugene Nkubito aganiriza abatuye umurenge wa Kinyababa
Brig Gen Eugene Nkubito aganiriza abatuye umurenge wa Kinyababa

Ni mu kiganiro aherutse kugirana n’abaturage bo mu tugari tunyuranye tugize umurenge wa Kinyababa ubwo hafungurwaga k’umugaragaro ivuriro rito rya Nyabizi ahegereye umupaka uhiza u Rwanda n’igihugu cya Uganda.

Abo baturage bibukijwe ko badakwiye kumva ibihuha by’ababaca intege, basabwa gukora ibibateza imbere ibindi bakabyima amatwi, General Nkubito bibutsa kandi ko intambara igihugu kirwana nayo, ari ukurwanya ubukene.

Ati“twe nk’abasirikare iyo duhindukiye tukareba k’umutekano, ikidutera ubwoba ni ukutagira amashuri ahagije, amavuriro, amazi meza, imihanda no kutagira mituweri, uwo niwo mutekano muke twe tuzi kurusha indi yose, niyo ntambara turwana ikomeye cyane”.

Yababwiye ko umutekano w’igihugu urinzwe, ko ntawaza abahungabanye, ababwira ko uzahirahira abigerageza ko azahura n’ibibazo bikomeye.

Ati nta muntu ukwiye kuza abatera ubwoba, uzaza aje kurasa abanyarwanda hano, azaze yiteguye ikizamubaho, kandi azaze yiteguye ko abanyarwanda biteguye kumwakira.

Guverineri Gatabazi na Brig Gen Eugene Nkubito mu nzira nyuma yo kuganiriza abaturage bo mu murenge wa Kinyababa
Guverineri Gatabazi na Brig Gen Eugene Nkubito mu nzira nyuma yo kuganiriza abaturage bo mu murenge wa Kinyababa

Yahishuriye kandi abaturage inzira zikomeye z’intambara u Rwanda rwanyuzemo kandi ruratsinda, ngo niyo mpamvu rudaterwa ubwoba n’uwariwe wese waza ahungabanya umutekano igihugu kimaze kugeraho.

Ati “niba hari igihugu cyahuye n’intambara zikomeye ni URwanda, nicyo gihugu cyahuye n’intamnbara zikomeye muri Afurika, izo ntambara zose twarazirwanye turazitsinda turangije tuza kubaka igihugu cyacu”.

Akomeza agira ati“ibindi mwumva abandi bavuga ngo abafite imbunda bari mu mashyamba ya Congo bazarwana, barakubeshya, nta muntu wakwibeshya ngo atumeneremo, mureke dukore twubake amavuriro niturwara twivuze, abana bige twikomereze iterambere ibindi tubyime amatwi.

Brig. Gen. Nkubito yashimiye abaturage bo mu murenge wa Kinyababa uburyo bafashije ingabo z’u Rwanda guhashya umwanzi aho ako gace kigeze kuba indiri y’abanzi mu ntambara,ariko abaturage babyirwaramo neza bafasha ingabo kubahashya.

Asaba abo baturage gukora cyane, birinda inzara kandi baharanira kubaka igihugu, ababwira ko umuti wo kurwanya umwanzi ari ukwirinda ibihuha bibaca intege, abasaba kandi kwitabira ivuriro bubakiwe bivuriza ku gihe kandi baharanira kurifata neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka