Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru 1000 (Amafoto)
Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Gashyantare 2019, Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahuye n’abasirikare bakuru 1000, mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye I Gako mu karere ka Bugesera.
Perezida Kagame asanzwe ahura n’abasirikare bakuru bakaganira ku birebana n’umutekano n’ubusugire by’igihugu.
President Kagame is now meeting with over 1,000 officers of the Rwanda Defense Force at the Rwanda Military Academy in Gako. pic.twitter.com/hIybbMXpoD
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) February 6, 2019
Mu mwaka ushize, mu kwezi kwa Kane, Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru, mu nama nkuru ya gisirikare.
Biteganywa ko Perezida abonana n’abasirikare bakuru byibura rimwe mu mwaka nk’umugaba mukuru w’ikirenga.




Ohereza igitekerezo
|
RWOSE BAJYE BAMENYAKO URWANDA NABANYARWANDA TUTARI AGAFU KIMVUGWARIMWE BAJYE BASOMA IBYO BAHOGEYE KANDI UMUNTU UVOGERERA UMUNYARWANDA AHO AVA HOSE AKAGERA NIGIHUGU ABA AKOZE MWIJISHO KANDI UDUTOKOZA KUDUTOKORA BIZAMUGORA NAHO INGABO ZACU NUMUKURU WIGIHU NYAKUBAHWA PAUL KAGAME ANARIWE MUGABA MUKURU WIKIRENGA INTORE IZIRUSHINTAMBWE IMPARANIRA KUBAHIGA TURAMWEMERA IMANA IZAMUHE KURAMBA KWISI AKOMEZE ATWIHERE INYIGISHO NZIZA TURAMWIFURIZA KUYOBORA IMYAKA 100% MURAKOZE IMANA IBAHE UMUGUSHA
Proud of you our president
Umukuru w’igihugu cy’urwanda urikitegererezo