Ubwoba bw’urumogi bwatumye ahungira umupolisi kuri sitasiyo

Mutabazi James wacuruje akananywa ibiyobyabwenge avuga ko yahunze umupolisi ku muhanda akisanga yigemuye kuri sitasiyo ya Polisi.

James Mutabazi iburyo na CSP Francis Muheto
James Mutabazi iburyo na CSP Francis Muheto

Mutabazi James avuga ko mu mwaka wa 2008 yiga mu mashuri yisumbuye aribwo yagiye mu gatsiko k’abanywa urumogi.

Nyuma y’aho 2011 ngo yatangiye kurucururiza ndetse na Kokayine (Cocaine) mu bihugu bitandukanye akoresheje telefone n’imbuga nkoranyambaga.

Ati “Jye urumogi nirwo nacurujeho hano mu Rwanda kuko nanarunywaga ariko Cocaine nari komisiyoneri mu bihugu bitandukanye nakoranaga n’abamafiya (Abacuruza ibiyobyabwenge) ntabwo byangeraga mu ntoki.”

Mutabazi yemeza ko rimwe umwaka atibuka ngo yaguze urumogi abonye umupolisi akeka ko amushakisha ariruka yikanga yageze kuri sitasiyo ya Polisi.

Agira ati “Umunyacyaha yiruka ntawumwirukankije, rimwe naguze urumogi Kimironko nkirushyira mu mufuka mbona umupolisi nkeka aje kumfata ndiruka, icyansekeje nisanze imbere ya sitasiyo ya Polisi mbonye ntawanyirutseho ndakata ndataha.”

Mutabazi yemeza ko icyo gihe aribwo yatangiye kwitekerezaho abona ikibazo afite atangira gushaka uko yava mu biyobyabwenge n’ubwo bitari byoroshye kuko yabonagamo amafaranga nayo yapfushaga ubusa.

Ati “Imana niyo yabinkuyemo si imbaraga zanjye, ariko igikomeye iyo ushaka gukira urabanza ukitekerezaho ukimenya guhinduka biroroha. Ikibabaje ni uko n’amafaranga nakuragamo twayanyweraga inzoga n’urumogi.”

Mutabazi James ntiyicuza kuba yaragiye mu biyobyabwenge kuko kubibamo ubwabyo ari isomo ryatumye aba uwe ari we uyu munsi ahubwo yicuza igihe yataye.

Yabitangaje kuri uyu wa 06 Gashyantare 2019 mu nama yahuje urubyiruko rutandukanye mu ntara y’Uburasirazuba ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.

Mutabazi James avuga ko yagiye mu biyobyanwenge kubera igitsure gikabije cy’ababyeyi yatinye kubwira ibimubaho n’incuti agendana nazo no gukoresha nabi igihe cye.

Amafaranga ya nyuma yibuka yabonye mu gucuruza kokayine ngo ni amadorari ya Amerika 300 nayo ataramugiriye akamaro kuko yayashoye mu nzoga n’indaya.

Uyu ubu amaze imyaka ine aretse gucuruza ibiyobyabwenge no kubinywa yiyegurira Imana ubu akaba yaranashinze umuryango w’ivugabutumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka