Huye: Ikamyo yishe abanyeshuri babiri bavaga ku ishuri (yavuguruwe)

Ikamyo yo muri Tanzaniya yavaga i Kigali yerekeza i Huye, mu masaa kumi n’imwe n’igice zo ku wa 14 Gashyantare 2019 yagwiriye abantu barimo abana bo mu Murenge wa Kinazi bavaga ku ishuri.

Umwe muri abo bana yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, mu gihe undi yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Umwana wa gatatu wagonzwe n’iyo kamyo, we yamukomerekeje bikomeye, ajyanwa kwa muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye Kigali Today ko iyo kamyo yaguye mu ikorosi riri munsi y’ivuriro ry’i Kinazi, mu Mudugudu wa Gasaka, Akagari ka Gahana.

Abari ahabereye impanuka bavuze ko iyo kamyo yari itwaye imiti ikaba ngo yari iyijyanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Mu masaha y’umugoroba ku wa kane hari hagitegerejwe ruteruzi (break down) yo kwegura iyo kamyo yagwiriye abantu.

Umwe mu banyakinazi wageze ahabereye iyo mpanuka avuga ko igice cyayo cy’inyuma cyari kirimo ibyo yari yikoreye cyacomotse kigwa ukwacyo, igice kindi gisigaye cy’imodoka na cyo kigwa ukwacyo.

Umushoferi wari utwaye iyo kamyo yari wenyine, akaba ngo nta muherekeza bari kumwe. Uwo mushoferi hamwe n’umwana wakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

A very sad story.Birababahe cyane.Bali bakiri abana.Twihanganishije cyane ababyeyi babo.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka ku munsi wa nyuma.

Gatare yanditse ku itariki ya: 15-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka