Barashinja Uganda na RNC guhohotera Abanyarwanda

Umugabo n’umubyeyi we baravuga ko igisirikare cya Uganda n’umutwe wa Kayumba Nyamwasa(RNC) bafatanyije gukorera iyicarubozo Abanyarwanda no kubacuza utwabo.

Muhawenimana na nyina Mukanyarwaya barashinja Uganda na RNC kubashimutira umuntu no kubambura imitungo
Muhawenimana na nyina Mukanyarwaya barashinja Uganda na RNC kubashimutira umuntu no kubambura imitungo

Muhawenimana Damascène w’imyaka 37 y’amavuko, atuye mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, akaba ari na ho akorera umurimo wo gusudira.

Avuga ko yari asanzwe ajya muri Uganda kumenya za modeli zitandukanye z’ibintu yasudira, ndetse akanagurayo ibikoresho bimufasha umurimo we.

Muhawenimana avuga ko iyo yajyaga muri Uganda yacumbikirwaga na murumuna we witwa Kwizera Bernard wagiyeyo mu myaka itatu ishize, akaba ngo yari asanzwe ahakorera umurimo wo gukanika amatelefone no kuyagurisha.

Aba bombi(Muhawenimana na Kwizera) bafite nyina witwa Mukanyarwaya Marguerite, na we wari usanzwe ajya muri Uganda mu murimo w’ivugabutumwa.

Uyu muryango uvuga ko wari umaze kwizihirwa n’urujya n’uruza hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi bisangiye amateka, binahuriye mu miryango itandukanye irimo uwa Afurika y’Uburasirazuba(EAC).

Hagati mu kwezi k’Ugushyingo 2018, Kwizera Bernard uri muri Uganda ngo nibwo yaburiwe irengero kuko abavandimwe be na nyina bavuga ko batangiye kumushakisha kuri telefone bakamubura.

Ku itariki ya 15 Ukuboza muri uwo mwaka, mukuru we Muhawenimana na nyina Mukanyarwaya barahagurutse bajya muri Uganda kumushaka, bageze aho yari atuye abaturage bababwira ko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Kajasi.

Muhawenimana na bamwe mu nshuti za Kwizera ngo bagiye kubaza amakuru ye basiga Mukanyarwaya agiye kureba aho yacumbika, bageze kuri Polisi ngo barasiragijwe umunsi wose.

Muhawenimana avuga ko ku itariki ya 16/12/2018 bageze saa kumi n’imwe z’umugoroba bataramenya niba Kwizera afungiwe muri iyo sitasiyo ya Polisi ya Kajasi, nyuma akebutse akubitana n’abantu, bamwambika ikigofero mu mutwe gipfuka kugera mu maso, babikorera na bagenzi be.

Avuga ko banabashyizeho amapingu ku maguru no ku maboko, babicaza hagati y’intebe mu modoka zikunze kwitwa “Panda gari”, babajyana ahantu batazi ariko baje kumenya ko ari kuri sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Luwowa.

Nyina wa Muhawenimana we ngo yaje kubaririza iby’umuhungu we amenya aho yagiye gufungirwa, amugeraho ariko ntibamumwereka.

Muhawenimana akomeza avuga ko Polisi n’urwego rushinzwe iperereza muri Uganda (CMI), bamenye ko nyina yaje kumusura bamwimurira mu kigo cya gisirikari na bagenzi be uko bakagiye gushakisha Kwizera.

Ati “Aho hantu narahakubitiwe mu buryo bwose bushoboka bambaza ibijyanye n’igisirikare cy’u Rwanda birimo umushahara bahembwa, nkababwira ko ntabyo nzi bakankubita”.

“Igituma nibwira ko ari abo muri wa mutwe wa Kayumba witwa RNC, ni uko bambazaga mu Kinyarwanda, bavuga neza Ikinyarwanda nk’uku nkivuga, icyakora baba bari kumwe n’abasirikire baho bagize umutwe wa CMI aho twari dufungiye, ni bamwe rwose”.

Muhawenimana avuga ko mu kigo cya CMI yari amazemo amezi hafi abiri afunzwe, harimo Abanyarwanda benshi buzuye ibyumba binini bitatu, barimo umusore witwa Rugemamanzi Yvan.

Muhawenimana asobanura ko ku bw’amahirwe abo bari bafunganywe bagiye gushaka Kwizera ari Abanyarwanda bavukiye muri Uganda bafite ababavuganira, imiryango yabo ngo yahamagaye muri Perezidansi ya Uganda bararekurwa na we abyungukiramo.

Avuga ko bafashe ibyangombwa bye ndetse bamutegeka guhora ajya kuburana ku bijyanye n’uko atari intasi y’u Rwanda, ariko ngo banamwambuye n’amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 500 yose yari yitwaje.

Hagati aho Mukanyarwaya na we avuga ko atari yicaye, kuko ngo yatanze amafaranga arenga 1,300,000Frw, ayaha Abanyarwanda baba muri Uganda barimo uwitwa Kavamahanga na Mugisha Moses bamubeshyaga ko bazafunguza abahungu be.

Mukanyarwaya avuga ko atari amafaranga gusa abo muri RNC n’igisirikare cya Uganda bambura Abanyarwanda bajyayo, ahubwo ngo babatwara n’imitungo yabo.

Ati “Umwana wanjye(Kwizera)wafunzwe arazira imodoka ye yambuwe n’abasirikare. Jye nagira inama Abanyarwanda yo gushakira amahaho hano iwabo, naho ibyo kujya muri Uganda, iihi! Oya!”

“Kwanga igihugu cyacu byo barabifite rwose, barimo uwitwa Kavamahanga wagiye ashinga insengero, ari mu ruhande rwa bariya bari hanze no mu Burundi ajyayo, ibikorwa bibi akorera u Rwanda ni uko yirirwa acuranga indirimbo za ba Nyamwasa”.

Muhawenimana na Mukanyarwaya bavuga ko umuntu wese udashyigikiye abayobozi b’u Rwanda, akaba agenda abasebya muri Uganda ari we uhabwa ikaze.

Aba ni bamwe mu Banyarwanda benshi bavuga ko bamaze gutoterezwa muri Uganda ku buryo bukabije, ndetse bamwe bakaba baragarutse mu gihugu cyabo ari indembe nyuma yo gukorerwa iyicarubuzo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka