Abakenera kwishyura serivisi zitandukanye ziganjemo iz’ubucuruzi bashima intambwe imaze guterwa mu kurengera uburenganzira bw’abahabwa serivisi kuko ubu bemererwa kwishyura mu mafaranga y’u Rwanda, cyangwa mu manyamahanga ariko biturutse ku bwumvikane.
Muri promotion Meraneza ya Sosiyete icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho StarTimes n’ibikoresho bijyanye na byo, umunyamahirwe wa mbere yashyikirijwe moto nka kimwe mu bihembo nyamukuru abandi batandukanye begukana ibindi bihembo birimo Televiziyo nini (Flat Screen) n’amakarita yo guhamagara n’ibindi.
Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) igaragaza ko icyayi cyagurishijwe mu mahanga muri 2018 cyiyongereyeho 10.73%, ugereranyije n’umwaka wa 2017.
Muhire Jean Marie Vianney ushinzwe uburezi mu rugaga nyarwanda rushinzwe guteza imbere no kugenzura ababaruramari b’umwuga (ICPAR) ahamagarira urubyiruko kuyoboka amasomo abahesha impamyabushobozi zituma baba abanyamwuga mu ibaruramari (Professional Courses).
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iravuga ko Abashinwa batazatwara amabanga ya Guverinoma y’u Rwanda n’ubwo bayihaye inyubako y’ubuntu bakaba ari nabo bayubatse.
Sosiyete itwara abagenzi yitwa Kivu Belt yatangije ingendo z’imodoka hagati y’Akarere ka Rutsiro n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo korohereza abakenera kugana muri ibyo byerekezo byombi.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bakiranye yombi icyemezo cyo kubemerera kujya bisabira icyangombwa kibemerera gutwara moto (autorisation de transport) mu gihe mbere cyatinzwaga no kugisaba binyuze mu makoperative bibumbiyemo bikabakururira ibihano bavuga ko (…)
Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mata 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko imirimo yo kuvugurura umupaka wa Gatuna iri kugana ku musozo.
ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamurikiye abashoramari amahirwe y’ishoramari mu Karere mu bucuruzi n’ubukerarugendo.
Gatemberezi Damien arashinja WASAC guhombya ubucuruzi bwe bw’amazi kuko yigabije umuyoboro we igashyira amatiyo hejuru atabanje kugishwa inama.
Bamwe mu bateka kuri gaz baravuga ko muri iki gihe irimo kubashirana vuba nyamara batayikoresheje birenze urugero basanzwe bayikoreshamo.
Kuri uyu wa gatatu, tariki 17 Mata 2019, mu byishimo byinshi, abagenzi ba mbere binjiye mu ndege ya Rwandair, yatangiye ingendo zijya i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Urugaga rw’abubatsi ruratangaza ko mu mezi atandatu ruzaba rwungutse abahanga mu byo kubaka basaga 60, bafite ubumenyi buhagije bakuye mu ishuri ndetse n’ubunararibonye, bagiye kuvana mu imenyerezamwuga (stage) rifasha abarangije kwiga ibijyanye n’ubwubatsi (Engineers) mu kwimenyereza no gukorana n’abahanga muri byo, (…)
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) itangaza ko inkunga ndetse n’inguzanyo zigenerwa abafite ubumuga byatumye abasaga 1500 bihangira imirimo ibafasha kwitunga ntibasabirize.
Bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye, bavuga ko ubu basobanukiwe n’akamaro k’imisoro, ndetse n’akamaro ko gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki, kuko bibafasha kwizigamira no kubona inyungu.
Minisitiri wa Rhenanie Palatinat aravuga ko yaje mu Rwanda kunoza imishinga irimo uwo gushakira ibicuruzwa by’u Rwanda isoko ku mugabane w’u Burayi.
Mu myaka 71 ishize, umuryango w’abahinzi borozi wo mu cyahoze ari komine Rutonde, ubu ni akarere ka Rwamagana wibarutse umwana w’umuhungu aza abahoza amarira kuko mukuru we yari yaritabye Imana.
Banki ya Kigali (BK) yongereye amafaranga y’inguzanyo yajyaga itanga ku bakiriya bayo hadasabwe ingwate, akaba yavuye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 agera kuri miliyoni 30.
Urubyiruko 280 barangije kwiga imyuga mu kigo cya Easter’s Aid bemeza ko ntaho bazongera guhurira n’ubushomeri, cyane ko benshi muri bo ubu bafite imirimo abandi bakaba biteguye kuyihanga.
Ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo (Emballages) ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda gikomeje guhangayikisha ba nyirazo kuko ngo babibona bibahenze kandi akenshi bitumijwe hanze.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kayitesi, asanga ikigega cyo kuzigama no kugurizanya cy’abanyamakuru kizabafasha kubaka umuco w’ubutore n’ubunyangamugayo kuko kizatuma barushaho kugirirana icyizere no kwiteza imbere mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Ikigo gitsura Ubuziranenge (RSB) kivuga ko ibicuruzwa bifite ubuziranenge ari bike mu gihugu kubera ko abikorera benshi batabanza kubimenyekanisha cyangwa kubisabira ibyemezo.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo, Ing Jean de Dieu Uwihanganye, amaze gutangiza imirimo yo gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Kibeho-Munini.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MIININFRA) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), byijeje Abanyakigali ko umuriro w’amashanyarazi utazongera kubura bya hato na hato.
Kuva mu myaka yo hambere impu z’inyamaswa zifashishwaga n’abakurambere bacu, bagakuramo imyambaro, ingobyi zo guhekamo abana n’ibindi. Igitangaje, ni uko hari aho uruhu rw’inka ari ifunguro rikunzwe cyane.
Abarwaye indwara y’amaguru yitwa ‘imidido’ n’abafite ubumuga buyikomokaho bo mu turere twa Musanze na Burera, basanga bidakwiye ko umuntu uyirwaye asabiriza cyangwa ngo aheranwe n’ubukene.
Bamwe mu batuye mu Kagali ka Cyahafi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, barasaba ko umukino w’amahirwe uzwi ku izina ry’ ikiryabarezi (Slot Machine) wafungwa nyuma yo kubona ko imiryango yabo igiye kuzicwa n’ubukene.
Ndacyayisenga Jean Marie Vianney arasaba Kampani ya STECOL ikora umuhanda Nyagatare - Rukomo gukemura ikibazo cy’amazi amwangiriza imyaka akanjira no mu nzu ze.
Mu cyumweru cyahariwe amafaranga ku isi (Global Money Week), haratangwa ubutumwa butandukanye bugamije gukangurira abantu by’umwihariko urubyiruko kumenya imikoreshereze y’amafaranga n’uburyo yabafasha gutegura ahazaza habo heza.
Sena y’u Rwanda yanenze imwe mu mikorere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RAA) cyane cyane mu bijyanye no kwishyuza imisoro.