Abanyenganda bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo

Ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo (Emballages) ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda gikomeje guhangayikisha ba nyirazo kuko ngo babibona bibahenze kandi akenshi bitumijwe hanze.

Abanyenganda bavuga ko impapuro zangiza ibyo bapfunyikamo
Abanyenganda bavuga ko impapuro zangiza ibyo bapfunyikamo

Icyo kibazo kimaze iminsi kivugwa, bongeye kukigaragaza ubwo abagize ihuriro ry’abahinzi n’aborozi bari mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), bari mu biganiro bigamije kugaragaza ibyo bagezeho n’icyakorwa ngo urwego rw’ubuhinzi rukomeze gutera imbere.

Regis Umugiraneza uyobora ikigo cy’urubyiruko ‘Carl Group’ gitunganya umusaruro w’ibijumba kikawuvanamo ibindi biribwa nk’imigati n’ibisuguti na keke, avuga ko ibyo gupfunyikamo ibyo bakora bikiri ikibazo kibakomereye.

Ati “Dufate nk’imigati, ibyo tuyipfunyikamo biracyari ikibazo gikomeye, ubundi umugati ukomeza kumera neza igihe kirekire iyo upfunyitse mu bikozwe muri pulasitiki. Ibipapuro ubu dukoresha biri ku isoko rw’u Rwanda bikamura ubuhehere buri mu mugati ukangirika vuba”.

Ibiganiro byitabiriwe n'abantu batandukanye bari mu buhinzi
Ibiganiro byitabiriwe n’abantu batandukanye bari mu buhinzi

Arongera ati “Umugati upfunyitswe mu isashe ya pulasitiki umara iminsi iri hagati ya 7-10 kuko iyo sashe idakurura ubuhehere bwo mu mugati na ho upfunyitswe muri ibyo bibapuro umara iminsi itatu gusa ugahita wuma. Iyo rero iyakozwe itabonye abaguzi, nyuma y’iyo minsi itatu ita agaciro”.

Akomeza avuga ko bibatera igihombo kuko ngo buri munsi hapfa nk’imigati itanu, ibyo ngo bigatuma batumiza emballages nziza hanze zikabageraho zibahenze.

Mushimiyimana Léonidas uhagarariye abahinzi b’ibihumyo na we avuga ko ikibazo cya emballages kibakomereye kuko byangirika vuba, bagasaba ubuvugizi.

Ati “Kugeza ubu nta emballages zabugenewe tugira kandi hari ibyo tuba tugomba kohereza hanze. Kubera ukuntu ibihumyo byangirika vuba, dukeneye ubuvugizi ngo izo emballages zibe zaboneka mu Rwanda bityo ducuruze ku isoko ry’iwacu no hanze, tunarihaze kuko ubu tutarabigeraho”.

Abo bombi kimwe n’abandi batunganya umusaruro w’ubuhinzi ariko ngo banafite imbogamizi zituruka ku kubura imashini zigezweho bifashisha, bagasaba ko amabanki yaborohereza kubona inguzanyo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Donat Munyurangabo, avuga ko icyo kibazo bakizi kandi ko kirimo gushakirwa igisubizo kirambye.

Munyurangabo avuga ko ikibazo cya emballages kirimo gushakirwa igisubizo kirambye
Munyurangabo avuga ko ikibazo cya emballages kirimo gushakirwa igisubizo kirambye

Ati “Mu Rwanda dufite inganda 12 zikora emballages, hari kandi n’intego y’uko mu gihe kiri imbere hazatangira uruganda rugezweho ruzakora nyinshi kandi zitandukanye. Ubu icyakora turimo kuganira na ba nyiri izisanzwe ku buryo bakongera izo bakora bakurikije izikenewe cyane ku isoko”.

Akomeza agira ati “Mu gihe urwo ruganda runini rutaratangira, dukomeje gushakisha ibisubizo kuko hakiri emballages z’ubwoko bumwe na bumwe tugitumiza hanze. Hari rero inganda zindi enye zigiye gutangira gukorera mu Rwanda ku buryo twumva icyo kibazo kizakemuka burundu”.

Ukuriye ihuriro ry’abahinzi n’aborozi muri PSF, Nsengiyumva François, avuga ko ahanini icyo iyo nama yari igamije ari ukureba uko ibibazo biri mu buhinzi byakemuka.

Ati “Ubu turasuzuma niba ibyo dukora mu buhinzi n’ubworozi bitera imbere, niba ibyo twifuza kugeraho tubigeraho, imbogamizi zigihari zikagaragazwa. Iyi nama rero ni cyo imaze, haracyari ibibazo by’imbuto nziza, umusaruro upfa ubusa, inganda zitabona ibikoresho zikenera n’ibindi bityo tugakomeza gukora ubuvugizi”.

Ibyo biganiro byabaye tariki 29 Werurwe 2019 byateguwe na PSF ku bufatanye n’umushinga wita ku buhinzi mu Rwanda (PSDAG), mu rwego rwo kureba ahagikeneye kongerwa ingufu kugira ngo abari mu buhinzi n’ubworozi bakore bunguka.

Hamuritswe byinshi mu bikomoka ku buhinzi n'ibikenerwa mu kubuteza imbere
Hamuritswe byinshi mu bikomoka ku buhinzi n’ibikenerwa mu kubuteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka