BNR ivuga iki ku ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga mu Rwanda?

Abakenera kwishyura serivisi zitandukanye ziganjemo iz’ubucuruzi bashima intambwe imaze guterwa mu kurengera uburenganzira bw’abahabwa serivisi kuko ubu bemererwa kwishyura mu mafaranga y’u Rwanda, cyangwa mu manyamahanga ariko biturutse ku bwumvikane.

Ni mu gihe mbere wasangaga abishyuza ngo bategeka abakiriya babo kubishyura mu manyamahanga bikagora abishyura.

Mu mujyi wa Kigali hari abasabwaga kwishyura ubukode bw’inzu zo guturamo, iz’ubucuruzi n’izindi serivisi zitandukanye cyane cyane mu madolari, n’amayero. Gusa muri iki gihe ngo hagenda hagaragara impinduka, aho bamwe basigaye bishyura no mu mafaranga y’u Rwanda.

Uwavuganye na Kigali Today witwa Angelique ucururiza muri CHIC mu Mujyi wa Kigali yavuze ko bishyura ubukode bw’aho bacururiza mu mafaranga y’u Rwanda.

Hari amashuri amwe n’amwe na yo mbere yishyuzaga mu mafaranga yo mu mahanga, ariko muri iki gihe amwe n’amwe iyo gahunda yarayihinduye, aho umuntu yishyura amanyarwanda cyangwa ayo mu mahanga bitewe n’amahitamo ye.

Angelique afite abana biga mu ishuri ry’Abafaransa riri i Kigali (École Française Antoine de Saint-Exupéry de Kigali). Aho na ho ngo basigaye bishyura mu mafaranga y’u Rwanda. Icyakora mbere ngo bishyuraga mu mayero, ubu bikaba biborohera kurusha mbere kuko byabasabaga gushaka amayero bikabahenda.

Ati “Byatumaga amafaranga y’ishuri (Minerval) azamuka. Kuko niba iriyero (Euro) rizamutse, urishyura amafaranga menshi. Ariko ubu muri Ecole Française, guhera muri 2014, ni amanyarwanda twishyura. N’amakonti (comptes) twishyuriraho yarahindutse.”

Mu yindi nzu ikorerwamo serivisi zitandukanye zirimo iz’ubucuruzi yo mu mujyi wa Kigali izwi nka M-Peace Plaza na ho harimo abishyura ubukode bw’aho bakorera mu madolari. Ubuyobozi bw’iyo nyubako buvuga ko biterwa n’amahitamo y’uwishyura.

Umwe mu bayobozi bayo yagize ati “Kwishyura mu madolari ntabwo ari itegeko, ni ubwumvikane bw’umukiriya na nyiri inzu. Ufite amadolari, turayafata, ariko n’ufite amanyarwanda na yo turayafata.”

Guha abakiriya ayo mahitamo ngo byaturutse ku itangazo rya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ryasohotse muri Kanama 2015 ryemerera abakiriya guhitamo ubwoko bw’amafaranga bashaka kwishyuramo.

Muri iryo tangazo, BNR yihanangirizaga abagurisha ibicuruzwa, abakodesha inzu cyangwa se abatanga izindi serivisi mu mafaranga y’amanyamahanga, igasobanura ko bibujijwe kandi ko bihanwa n’amategeko.

BNR ivuga ko abashobora kwishyurwa mu mafaranga y’amanyamahanga ari abafite amahoteli, abacuruza amatike y’indege, abacururiza ku bibuga by’indege n’abakina imikino ya Casino.

Kagoyire Françoise, umuyobozi muri BNR ushinzwe kugenzura imikorere y’abakiriya b’amabanki no kurengera inyungu zabo (Director, Conduct Supervision and Financial Inclusion), avuga ko itegeko rivuga ko abantu bishyura mu manyarwanda, washaka amanyamahanga ukajya kuvunjisha.

Avuga ko hari abemerewe gufata amafaranga y’amanyamahanga nk’amahoteli n’abakora mu by’ingendo z’indege.

Kagoyire asobanura ko hari abandi bashobora kuba bahembwa mu mafaranga y’amanyamahanga nk’abakora muri Ambasade, abo bakaba bakwishyura muri ayo bahembwamo, ariko na byo bakabyumvikana n’uwo bishyura.

Kagoyire avuga ko hashobora kuba hakiri abategeka abantu ngo babishyure mu manyamahanga, ati “Ntabwo ari byo.”

Icyakora ku byerekeranye n’ibihano ngo ntibiratangira gutangwa ku baba bategeka abantu kwishyura mu manyamahanga. Ngo habanje ubukangurambaga no gushishikariza abantu kwishyura mu manyarwanda kuko mu myaka myinshi ishize hari abantu bari bamenyereye kwishyuza mu mafaranga y’amanyamahanga.

Kagoyire ati “Itegeko rya Banki Nkuru y’u Rwanda rivuga ko ifaranga ry’u Rwanda ari ryo rya mbere ryemewe gukoreshwa mu bwishyu ahantu hose ku butaka bw’u Rwanda. Hari n’ibihano bikomeye biteganyijwe, ariko ntituragera kuri urwo rwego kubera wa muco wa kera wagiye mu bantu kera mu myaka nka 20 ishize ubwo za ONG (imiryango itari iya Leta) zahembaga mu madolari.”

Ati “Ubu abakibikora, akenshi biba ari ku bwumvikane ku buryo utapfa guhita umuhana.”

Icyakora hari ahandi bikivugwa ko bishyuza mu mafaranga y’amanyamahanga, BNR ikavuga ko ikirimo kubaganiriza kugira ngo bahindure imikorere kandi bubahirize ibiteganywa.

Ati “Abakibikora usanga ari abafite amazu kubera wa muco babayemo igihe kirekire, abandi bakishyuza mu madolari kuko baba barafashe inguzanyo y’amadolari, kugira ngo na bo babone amadolari yo kwishyura inguzanyo batiriwe bajya kuyashakisha.”

Kagoyire avuga ko usanga hari n’aho umuntu ukora ubucuruzi buciriritse nko gutunganya imisatsi cyangwa kudoda imyenda yishyuzwa ubukode mu madolari. Icyakora ngo hakunze kubaho inama nyinshi zahuje abishyuza n’abayobozi mu nzego za Leta zibishinzwe, abo bantu bagasobanurirwa ko ibyo bitemewe.

Amafaranga y’amanyamahanga avugwaho no gutesha agaciro amafaranga y’u Rwanda kuko mu gihe abantu benshi bategetswe kuba ari yo bishyura, bajya kuyashaka ari benshi bigatuma abura, abonetse na yo agahenda, bityo amanyarwanda akahatera agaciro.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kandi ivuga ko yahagurukiye n’abavunja amafaranga batabifitiye ibyangombwa kuko abo usanga bakora mu buryo bw’akajagari, bakabangamira abakora mu buryo buzwi kandi bwemewe. BNR ivuga ko bamwe muri iyi minsi bagiye batabwa muri yombi bashyikirizwa inkiko.

Itangazo rya BNR ryihanangiriza abishyuza mu mafaranga y’amahanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka