Abafite ubumuga basaga 1700 bihangiye imirimo ibatunga

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) itangaza ko inkunga ndetse n’inguzanyo zigenerwa abafite ubumuga byatumye abasaga 1500 bihangira imirimo ibafasha kwitunga ntibasabirize.

Emmnuel Ndayisaba akangurira abafite ubumuga kwiga imyuga izabafasha kubaho badasabiriza, bakiteza imbere
Emmnuel Ndayisaba akangurira abafite ubumuga kwiga imyuga izabafasha kubaho badasabiriza, bakiteza imbere

Leta y’u Rwanda yashyiriyeho abafite ubumuga uburyo butandukanye babonamo amafaranga ndetse n’ibikoresho binyuranye ku babashije kwiga imyuga, bityo bagashobora kwihangira imirimo ibafasha kubaho neza badasabirije kuko na bo ngo bashoboye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, aganira na Kigali Today, yavuze ko ubu abafite ubumuga bagenda biga imyuga muri gahunda ya NEP Kora Wigire, kandi ngo birimo kubafasha.

Agira ati “Ubu NEP yadushyize muri gahunda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’uko abafite ubumuga bakuze batagize amahirwe yo kwiga. Abababishoboye ubu bagiye mu mashuri y‘imyuga, umuntu akiga icyo ashoboye, yarangiza tukamuha ibikoresho akajya kwikorera”.

Arongera ati “Muri iyo gahunda ubu dukoresha nibura miliyoni 80Frw buri mwaka, bikaba byaratumye abantu 1775 bihangira imirimo barimo abadoda batabona, abasudira, abashize resitora n’ibindi. Ibyo ni ibintu bidushimisha kuko ubona badashaka gupfusha ubusa ayo mahirwe”.

Ndayisaba avuga kandi ko ayo mafaranga batangiye kuyabaha mu buryo bw’inguzanyo ari byo ngo babona bitanga umusaruro.

Inkweto zakozwe n'abafite ubumuga
Inkweto zakozwe n’abafite ubumuga

Ati “Ubu tuyabaha biciye muri SACCO twanga ko bumva ko ari ay’ubuntu ngo bayapfushe ubusa. Dufate niba umuntu tumuhaye ibihumbi 500, aba yemerewe ibihumbi 250 by’inkunga, asigaye akayishyura ku nyungu ya 11%, twasanze rero ari byo bitanga umusaruro kuko bishyura neza”.

Yongeraho ko ayo y’inkunga na yo umuntu ayemererwa ari uko amaze kwishyura igice yahawe nk’inguzanyo, ngo bifite inyungu rero kuko baba banabamenyereza gukorana n’ibigo by’imari ku buryo na nyuma ubishatse yakwisabira inguzanyo ku giti cye.

Ikindi ngo uretse ayo mafaranga abafasha gukora bakiteza imbere, ngo hari n’inkunga y’ingoboka bagenerwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), cyane cyane ku bafite ubumuga bukabije butatuma hari icyo bikorera.

Ndayisaba avuga ko ayo mafaranga kuva uyu mwaka yazamutse kugira ngo agere ku bafite ubumuga bose.

Ati “Kuva muri Mutarama uyu mwaka, LODA yatanze miliyari 1.4Frw ariko yateganyirije abafite ubumuga miliyari 1.8Frw. Bari basanzwe bafashwa ariko inkunga ikagera kuri bake bitewe n’ibyiciro by’ubudehe babaga barimo, ubu ayatanzwe amaze kugera ku miryango ibihumbi 22”.

Ayo y’inkunga y’ingoboka na yo kandi ngo ntibibujijwe ko uwaba yashobora kuyakoramo agashinga runaka kabyara inyungu yayakoresha.

Ndayisaba akomeza akangurira abafite ubumuga butandukanye kwitabira iyo gahunda yo kwiga imyuga bakihangira imirimo, ayo mahirwe igihugu gitanga akabageraho bityo bakabaho neza badasabiriza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo ni umugambi mwiza rwose.Abamugaye nabo bagomba kwirwanaho kugirango babeho.Ariko bafite ikizere dusoma muli Bible.Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,abamugaye bazakira nkuko Yesaya 35:5,6 havuga.Ndetse n’indwara hamwe n’Urupfu bizavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niyo mpamvu bible idusaba gushaka Imana cyane kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi.

gatare yanditse ku itariki ya: 9-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka