BK yakubye inshuro eshatu inguzanyo itanga hadasabwe ingwate

Banki ya Kigali (BK) yongereye amafaranga y’inguzanyo yajyaga itanga ku bakiriya bayo hadasabwe ingwate, akaba yavuye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 agera kuri miliyoni 30.

Vincent Gatete ushinzwe ubucuruzi muri BK ni we wasobanuye iby'iyi nguzanyo
Vincent Gatete ushinzwe ubucuruzi muri BK ni we wasobanuye iby’iyi nguzanyo

Uwifuza iyi nguzanyo agomba kuba ari umukiriya wa BK, akaba atagomba kurenza amafaranga akubye inshuro 12 umushahara we wa buri kwezi.

BK ikomeza ivuga ko umuntu uhabwa iyi nguzanyo agomba no kuba akorera ikigo gifite ubuzima gatozi, kizwi neza, kandi uwo muntu na we akaba ahabwa umushahara wa buri gihe udahindagurika.

Inyandiko ya BK ivuguruye y’ubucuruzi yo muri 2018 ikomeza igaragaza ko umuntu uhawe inguzanyo irengeje amafaranga miliyoni eshanu, agomba kuyishyura mu gihe cy’imyaka itatu.

Banki ya Kigali ikomeza itangariza abantu ko yagabanyije igihe cyo gusuzuma dosiye y’uwayisabye inguzanyo, ku buryo mu masaha atarenga 48 aba yamaze kuyihabwa, bitandukanye n’amasaha 168 kwiga dosiye byamaraga.

Kugira ngo igere kuri iyi ntego, BK ivuga ko guhera ku itariki 01/01/2019, amashami yayo 79 ari hirya no hino mu gihugu yatangiye kujya atanga icyo bita ‘avance’ ku mushahara kugera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500.

BK ikomeza ivuga ko yanashyizeho ishami rishinzwe iyi nguzanyo idasaba ingwate ku cyicaro gikuru cyayo i Kigali, mu rwego rwo kwirinda gusiragiza abayifuza.

Andi mavugurura ya BK

Iyi Banki ivuga ko amashami yayo yose mu gihugu ubu afite ububasha n’ubushobozi bwo gutanga amakarita yo kubitsa no kubikuza mu gihe kitarenze iminota 10, aho kuba umunsi wose nk’uko byari bisanzwe.

Ku mashami ya BK yose kandi ngo bashobora gutanga amakarita y’inguzanyo mu gihe kibarirwa hagati y’icyumweru kimwe na bibiri, nk’uko iyi banki ikomeza ibyizeza abakiriya bayo.

Mu yandi mavugurura ashingiye ku ikoranabuhanga, BK ivuga ko mu mashami yayo yose hashyizweho abakozi bashinzwe gufasha abakiriya bafite telefone kugera kuri serivisi zayo hakoreshejwe za porogaramu(apps), Internet Banking n’izindi.

Banki ya Kigali yatangarije abakiriya bayo ko mu mwaka ushize wa 2018 yabonye inyungu y’amadolari ya Amerika miliyoni 30.7(ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 27.4). Iyi nyungu ngo yarenzeho 17.2% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

biterwa na salary uhembwa

Edith Niyotwizera yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ko Umuyobozi yavuze ko Ku mashami ya BK yose kandi ngo bashobora gutanga amakarita y’inguzanyo mu gihe kibarirwa hagati y’icyumweru kimwe na bibiri, nk’uko iyi banki ikomeza ibyizeza abakiriya bayo, jye nkaba naratse credit card mu kwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2021, nkaba narakomeje kuyisaba nuzuza forms inshuro nyinshi kugeza na nubu narahebye, none mwamfasha iki ? Murakoze

Kibanda Jacques yanditse ku itariki ya: 4-11-2022  →  Musubize

Ko Umuyobozi yavuze ko Ku mashami ya BK yose kandi ngo bashobora gutanga amakarita y’inguzanyo mu gihe kibarirwa hagati y’icyumweru kimwe na bibiri, nk’uko iyi banki ikomeza ibyizeza abakiriya bayo, jye nkaba naratse credit card mu kwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2021, nkaba narakomeje kuyisaba nuzuza forms inshuro nyinshi kugeza na nubu narahebye, none mwamfasha iki ? Murakoze

Kibanda Jacques yanditse ku itariki ya: 4-11-2022  →  Musubize

Ariko ubu BK ntitubeshye? Ababizi mudusobanurire! BK ngo yajyaga itanga miliyoni 10 nta ngwate? Nagiye kubaza kuri branche ya BK Nyarutarama bambwirako batarenza miliyoni 5 nta ngwate!

Claude Jabo yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

This is good news indeed.Ibi bituma igihugu gitera imbere vuba,kubera investments and mortgages.Bigatuma kandi abantu benshi biteza imbere ndetse bagakira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

gatare yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka