Nyuma y’ibirwa bya Maurice na Afrika y’epfo hakurikiraho u Rwanda nk’igihugu cyiza cyakorerwamo ubucuruzi muri afurika yose nk’uko byatangajwe na banki y’isi kuri uyu wa kane muri rapport yayo yise “doing business 2012”. Iyo rapport ikaba yamurikiwe i newyork hanyuma ikurikirwa n’amashusho yerekanirwaga i Kigali mu buryo (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Louis Rwagaju aravuga ko Sacco Umurenge wa Mayange iza ku isonga mu gukora neza mu karere ayoboye.
Nk’uko tubisanga mu itegeko rigenga umuganda mu Rwanda No53/2007 ryo kuwa 17/11/2007 umuganda ni uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga z’abantu benshi kugirango bagere ku gikorwa bahuriyeho gifitiye igihugu akamaro. Umuganda ugamije kandi guteza imbere ibikorwa by’amajyambere mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’Igihugu no (…)
Nyuma y’uko nta modoka itwara abagenzi n’imwe irangwa mu mujyi rwagati, abacuruzi bahakorera bo bararira ayo kwarika ko abaguzi babo bajyanye n’izo modoka none bakaba bakomeje guhomba.
Ibiribwa bitumizwa mu bihugu byo mu karere aho ifaranga ryataye agaciro, nibyo biri kugira ingaruka ku ifaranga ry’u Rwanda ndetse no ku masoko muri rusange, nk’uko Minisitiri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa abitangaza.
Umwuga w’ubugeni n’ubukorikori wakuye abagize Unique décor mu bushomeri. Nyuma yo kubura akazi bakoresheje umutwe wabo ubu bageze ku rwego rwo gutanga akazi.
Uburyo bwo kubona inguzanyo ku bigo bito n’ibiciritse bigitangira imishinga akenshi usanga ari ikibazo, ariko ubu ngo cyabonewe umuti, nk’uko Ikigenga cy’Imari n’Iterambere Business Development Fund, (BDF) cyabigaragaje.
Kubera umukamo w’inka eshatu gusa yoroye umuhinzi mworozi, Etienne Kaberuka wo mu Ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yari umukene none magingo aya asigaye abona amafaranga aruta umushahara wa benshi mu barangije za Kaminuza kandi atarigeze yiga ayo mashuli
Muri Nyakanga umwaka w’2011 nibwo Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali bwatangaje ko nta modoka zitwara abagenzi mu ntara zizongera gukorera mu mujyi hagati. Ubu zikaba zimaze kwimurirwa Nyabugogo, naho imodoka nini zitwara ibintu zikazajya zemererwa gupakira no gupakurura mu masaha ya nijoro.
Guta agaciro ku ifaranga ry’u Rwanda ubwo uyu mwaka uzaba urangiye bishobora kutazagera ku 10% ahubwo bikagera ku 8.7%.