280 barangije kwiga imyuga ngo batandukanye n’ubushomeri

Urubyiruko 280 barangije kwiga imyuga mu kigo cya Easter’s Aid bemeza ko ntaho bazongera guhurira n’ubushomeri, cyane ko benshi muri bo ubu bafite imirimo abandi bakaba biteguye kuyihanga.

Abayobozi batandukanye na bamwe mu barangije mu ifoto y'urwibutso
Abayobozi batandukanye na bamwe mu barangije mu ifoto y’urwibutso

Babitangaje kuri uyu wa 30 Werurwe 2019, ubwo bahabwaga impamyabushobozi z’ibyo bize, bikaba biri muri gahunda ya Leta yo gufasha urubyiruko kubona imirimo, bakaba barize binyuze mu mushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze (HDAK) uterwa inkunga na USAID.

Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba.

Abo basore n’inkumi biganjemo abacikirije amashuri, bize guteka no kudoda, bakaba barize mu byiciro bitatu birimo abiga amezi 15, abiga atandatu n’abiga atatu.

Uwera Gentille wigaga mu mashuri yisumbuye akaza kubihagarika akajya kwiga umwuga mu gihe cy’amezi 15, avuga ko yabonye ari byo bitanga akazi vuba.

Ati “Nigaga ibaruramari ariko nkabona ababyize hanze badapfa kubona akazi, mpita nigira kwiga umwuga wo guteka kuko nabonye bifite isoko. Nimenyerereje muri Mille Collines none bampa ibiraka kenshi nkabona amafaranga, n’akazi gahoraho nizeye kukabona, hehe n’ubushomeri”.

Nyirigira J. Guillaume na we warangije ayisumbuye mu mibare n’ubugenge, ngo yahisemo kujya kwiga guteka no gukora imigati, akumva gahunda ari ukwihangira imirimo afatanyije na bagenzi be.

Minisitiri Mukabaramba avuga ko kwiga imyuga bizatuma urwo rubyiruko rwibeshaho neza ntirujye mu ngeso mbi
Minisitiri Mukabaramba avuga ko kwiga imyuga bizatuma urwo rubyiruko rwibeshaho neza ntirujye mu ngeso mbi

Ati “Ubu twishyize hamwe, dutangira gutanga imisanzu kugira ngo tubone aho duhera dusaba inkunga muri BDF. Dufite umushinga wo gukora imigati, amandazi, pizza n’ibindi, mbese ibyo umuntu agura ahita arya, amafaranga kandi turi hafi kuyabona”.

Arongera ati “Twebwe intego ni ukwihangira umurimo mu bijyanye no kurya kuko buri muntu abikenera, isoko rirahari. Nyuma yaho tuzaha akazi n’abandi cyane cyane urubyiruko rugenzi rwacu bityo twiteze imbere na sosiyete nyarwanda muri rusange”.

Ushinzwe gahunda muri Ester’s Aid, Ndamukunda Olivier, avuga ko kubera ubufatanye n’ibigo bikenera abarangiza muri icyo kigo, akenshi ngo bahita babona akazi.

Ati “Dufitanye ubufatanye n’amahoteri 35 abana bakoreramo imenyerezamwuga ndetse n’inganda z’imyenda. Kenshi hari abo bahita bagumana kuko ubu muri abo barangije, 30% bamaze kubona akazi, kandi ibyo bigo n’ubu biraduhamagara iyo bikeneye abakozi cyangwa abo baha ibiraka”.

Ibyo bitangirwa ubuhamya na Mwenedata Deo, wakoreye imenyerezamwuga muri UTEXRWA ihita imugumana “Banshakiye stage muri UTEXRWA, nitwara neza none bampaye akazi, maze amezi ane nkora, nkaba mbona ubuzima bwanjye bugenda buhinduka bugana aheza”.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba, avuga ko abo bana bagabanyirije igihugu umubare w’imirimo cyiyemeje kugeraho.

Ati “Igihugu gifite intego yo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1.5 kugeza muri 2024, bivuze ko aba bana barangije bagabanyijeho imirimo 280 kuko uwize umwuga yoroherwa kubona akazi. Ibyo bizanabarinda kujya mu myitwarire mibi yabakururira ibyago bitwaje ko bakennye”.

Easter’s Aid ni ikigo gifite inkomoko muri Amerika kikaba cyaratangiye gukorera mu Rwanda muri 2001, aho cyibanda ku kwigisha imyuga urubyiruko rwo mu miryango itishoboye kuko ngo uretse amafaranga make y’ibikoresho bakenera nta yandi basabwa.

Ibyo icyo kigo cyigisha bikurikiza gahunda y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA) ari cyo kibigenzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nize muri Esther’s Aid ariko rwose iki kigo kibamo umugisha

Omar yanditse ku itariki ya: 1-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka