Nta divayi n’umutobe by’inyanya na tangawizi bibaho - RSB

Ikigo gitsura Ubuziranenge (RSB) kivuga ko ibicuruzwa bifite ubuziranenge ari bike mu gihugu kubera ko abikorera benshi batabanza kubimenyekanisha cyangwa kubisabira ibyemezo.

RSB na PSDAG basaba abikorera bato n'abaciriritse gukorana ubuziranenge mu gihe bashaka guhatana n'abandi bacuruzi ku rwego mpuzamahanga
RSB na PSDAG basaba abikorera bato n’abaciriritse gukorana ubuziranenge mu gihe bashaka guhatana n’abandi bacuruzi ku rwego mpuzamahanga

Umuhuzabikorwa wa gahunda yiswe "Zamukana ubuziranenge" muri RSB, Anicet Muriro, avuga ko ibi bituma benshi bahomba ibyo baba batangiye gukora ndetse bagasubizwa inyuma kugira ngo batangirane ubuzirangenge.

Ati “Hari ibicuruzwa birenga 450 mu gihugu byujuje ubuziranenge, ntabwo tuzi umubare w’ibidafite ibyangombwa by’ubuziranenge ariko ni byinshi".

Akomeza asobanura imikorere ya benshi mu Baturarwanda bavuga ko barimo kwihangira imirimo, ariko igatuma ikigo RSB kidashobora kubaha ibyemezo by’ubuziranenge.

Ati “Dusanzwe tuzi ko hari umutobe na divayi biva mu bitoki cyangwa inanasi, ariko kuri ubu hari abo twumva bakora divayi muri tangawizi, mu nyanya n’ibindi.”

“Ntabwo uwo mutobe na divayi biba ari iby’ibitoki cyangwa inanasi, ahubwo ni ikindi kintu kitari umutobe cyangwa inzoga kuko tangawizi idashobora kuvamo umutobe.”

Gufata nabi umusaruro harimo kuwanika hasi mu gitaka ngo ni bimwe mu bituma inganda zitagurira abahinzi bo mu Rwanda
Gufata nabi umusaruro harimo kuwanika hasi mu gitaka ngo ni bimwe mu bituma inganda zitagurira abahinzi bo mu Rwanda

Muriro avuga ko kugira ngo umutobe na divayi by’ibitoki byitwe ko ari iby’ibitoki koko, ngo hagomba kuba harimo byibura 60% by’igitoki(umuneke).

Nyamara ngo hari abantu bafata tangawizi bagashyiramo ikintu kiryohera bakacyita divayi ya tangawizi, “iyo ntibaho”.

Akomeza anenga abadafata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi kuko ngo ari bo batuma ibigo nka Africa Improved Food, Minimex, EAX, bijya kugura ibigori muri Zambia.

RSB itanga icyemezo cy’ubuziranenge buri myaka ibiri, kandi ikavuga ko izajya ihora isuzuma bitunguranye niba uwahawe icyo cyangombwa yarakomeje kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge.

Umuyobozi wungirije w’umushinga w’Abanyamerika(PSDAG) uteza imbere ishoramari ry’abikorera mu buhinzi, Umuhire Chantal, avuga ko mu bikorera bato 300 bahuguwe, benshi ngo bagifite ikibazo cyo kutabona aho bagurishiriza umusaruro kubera kutuzuza ubuziranenge.

Ati “Mu bo dukorana harimo abamaze kugeza umusaruro ku masoko mpuzamahanga ariko abandi bagikeneye ibyemezo by’ubuziranenge, ikaba ari yo mpamvu twasabye RSB kubahugura”.

Iki kigo RSB kinagaragaza ko hari abigana ibirango byacyo, kikaba cyarabisimbuje ibishya kivuga ko bidashobora kwiganwa kubera ko bikoranye ubuhanga.

Ibyo RSB isaba umuntu wifuza gutunganya ifu ivuye ku mafi
Ibyo RSB isaba umuntu wifuza gutunganya ifu ivuye ku mafi

Ku rundi ruhande, Uwamahoro Jean Damascene uhinga igihingwa cyitwa ‘flaxseed’ kivugwaho kugira intungamubiri zihangana n’imirire mibi ndetse n’indwara zitandura, avuga ko abikorera bari bamenyereye kubanza gukora igicuruzwa nyuma akaba ari bwo bajya gusaba icyangombwa cy’ubuziranenge.

Ati “Iyo wabanje ubwo buryo, ibyo wakoze barabimena byose ukaba urahombye, nanjye icyo gihingwa nakigurishaga ku muntu usanzwe akizi ugasanga nta buryo nakwagura ubucuruzi bwanjye.”

Uwamahoro na bagenzi be bavuga ko bafite imbogamizi yo guhendwa no kwishyura ababapimira ubuziranenge bw’ibicuruzwa bakoze.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Nigeze kubasaba kumpimira igicuruzwa gifite ibikigize bike, ariko banciye amafaranga arenga ibihumbi magana icyenda.”

Abashoramari bato bavuga ko iyo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rutabunganiye mu kubashakira aho bakorera n’ibyangombwa by’ubuziranenge, badashobora gukora ibicuruzwa bishobora guhatana n’ibindi ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka