Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu nama yiga ku mutekano wo ku mipaka
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zo muri Diviziyo ya 5 n’iza Tanzania (TPDF) zo muri Brigade ya 202, zahuriye mu nama ya 13 yitwa Proximity Commanders, igamije kwigira hamwe ibibazo bibangamiye umutekano, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 kugeza ku ya 19 Nzeri 2025, ihurije hamwe abayobozi b’Ingabo zirwanira ku butaka mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda na Tanzania, ikaba irimo kubera mu Karere ka Ngara, mu Ntara ya Kagera, muri Tanzania.
Intumwa za RDF ziyobowe na Brig Gen Justus Majyambere, Umuyobozi w’Ingabo za Diviziyo ya 5, mu gihe intumwa za TPDF ziyobowe na Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania zirwanira ku butaka.
Umunsi wa Mbere w’iyi nama impande zombi zasuye uduce twegereye umupaka, kugira ngo zisuzumire hamwe ibibazo by’umutekano byaba byugarije abaturage ku mpande z’ibihugu byombi. Izi ntumwa kandi zasuye agace ka Mitako - Rusumo ko mu Karere ka Ngara muri Tanzania, gahana imbibi n’Umurenge wa Nyamugali mu Karere ka Kirehe, ku ruhande rw’u Rwanda.

Basuye kandi umupaka uhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi ahazwi ku izina ryo ‘Mu Nkono Zishyushye’, kubera kuhanyuza magendu n’ibindi bikorwa bitemewe bihakorerwa byambukiranya imipaka.
Aba bayobozi basuye n’uruzi rw’Akagera, rutandukanya u Rwanda na Tanzania. Bagaragaje ko hakenewe gufatwa ingamba zihutirwa zigamije kurinda ko ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu gishanga cy’uwo mugezi bidashoboka kuwangiza.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|