Muri Promotion ‘Meraneza’ ya Startimes, moto ya mbere yabonye nyirayo

Muri promotion Meraneza ya Sosiyete icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho StarTimes n’ibikoresho bijyanye na byo, umunyamahirwe wa mbere yashyikirijwe moto nka kimwe mu bihembo nyamukuru abandi batandukanye begukana ibindi bihembo birimo Televiziyo nini (Flat Screen) n’amakarita yo guhamagara n’ibindi.

Umunyamahirwe Amisi Tizala yegukanye moto (Ibumoso), Dong Hu Sales Director wa StarTimes (Iburyo)
Umunyamahirwe Amisi Tizala yegukanye moto (Ibumoso), Dong Hu Sales Director wa StarTimes (Iburyo)

Muri iyi ‘promotion’ yatangiye ku wa 25 Werurwe 2019 ikazarangira tariki ya 01 Gicurasi 2019, ibihembo nyamukuru birimo ni moto ebyiri zizahabwa abanyamahirwe babiri.

Moto ya mbere yegukanywe na Amisi Tizala uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Bukavu ariko waguriye ifatabuguzi rya Startimes mu karere ka Rusizi.

Amisi Tizala uherutse gutangazwa ko yatsindiye iki gihembo nyamukuru muri Promotion ‘Meraneza’, yaraye ashyikirikirijwe moto ye ataha amwenyura kubera ariya mahirwe yaheshejwe no kugura ifatabuguzi rya StarTimes ya BASIC igura 5,500 Rwf.

Ngirinshuti Eugene watsindiye televiziyo ya Rutura ya pousse 32
Ngirinshuti Eugene watsindiye televiziyo ya Rutura ya pousse 32

Abandi banyamahirwe kandi batomboye ibikoresho bitandukanye birimo televiziyo za rutura, amakarita yo guhamagara ya sosiyete z’itumanaho MTN, amavuta yo guteka, T-Shirt n’ingofero bya Startimes, na bo bamaze igihe babishyikirizwa.

Muri ‘promotion Meraneza’ isigaje iminsi irindwi, abazagura Televiziyo ya pousse 32 cyangwa 43, abazagura ifatabuguzi rya Startimes [ukuyemo Nova] n’abazagura decoderi nshya bazaba bafite amahirwe yo kwegukana ibi bihembo birimo igihembo nyamukuru cya moto.

Abandi banyamahirwe bazatsindira biriya bihembo birimo kandi Television za rutura za startimes, amakarita yo guhamagara, amavuta yo guteka n’imyenda ya Startimes; bazakomeza gutangazwa kugeza tariki ya 07 Gicurasi 2019.

Gutoranya abanyamahirwe bikorwa n’imashini y’ikoranabuhanga.

Iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu isakazamashusho mu karere k’ibiyaga bigari, isezeranya Abanyarwanda kuzakomeza kubagezaho serivisi nziza kandi abafatabuguzi bayo bakazakomeza kujya birebera amashusho azira amashaza no gucikagurika.

Ivuga ko yashyizeho iyi promotion kugira ngo ikomeza gufasha abaturarwanda kwinjira mu buzima bw’Ikoranabuhanga, no kubifuriza pasika nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka