Abarwaye imidido banze gusabiriza

Abarwaye indwara y’amaguru yitwa ‘imidido’ n’abafite ubumuga buyikomokaho bo mu turere twa Musanze na Burera, basanga bidakwiye ko umuntu uyirwaye asabiriza cyangwa ngo aheranwe n’ubukene.

Gukora imyuga byabarinze gusabiriza
Gukora imyuga byabarinze gusabiriza

Abavuga ibyo bibumbiye hamwe, bashaka ibyo bakora bibakura mu bwigunge. Binyuze mu kwifashisha ibitenge n’impu bakoramo inkweto n’ibikapu, bikagurishwa hirya no hino ku masoko.

Nyirakwezi Liberatha ni umwe mu barwaye iyi ndwara y’imidido. Ku myaka 14 nibwo yamufashe. Avuga ko akiyirwara yishimaguraga buri kanya ku maguru, agahorana umuriro mwinshi n’uburibwe bukabije ku buryo byatumaga ahora mu bitaro, adafite abamwitaho kuko yari imfubyi.

Nyirakwezi ngo yagize ubuzima bugoye, adafite icyizere cyo kubaho dore ko yari yarabyimbye amaguru yose, uruhu rwarakanyaraye, bituma yishyira mu kato, yumva yiyanze.

Yagize ati: “Umubiri wari waranshizeho, mfite imyate ku maguru hose nkumva niyanze, nta muntu wanyegera cyangwa ngo amvugishe kubera ubu burwayi”.

Ubuhamya bwe abusangiye na Nizeyimana Jean Damascene na we umaze imyaka 25 afite uburwayi bw’imidido. Uyu yemeza ko bwamuzahaje bukamukomerera kugeza ubwo ananirwa kwita ku muryango we ugizwe n’umugore n’abana.

Ati: “Uburwayi bw’imidido bwarankomereye mbaho nta kintu mbasha kwimarira, kugeza ubwo nabonaga ndi mu bihe by’urupfu kubera uburibwe nagiraga, nkananirwa kugenda cyangwa kugira ikindi nkora”.

Nizeyimana ukora inkweto yemeza ko bibatungiye imiryango
Nizeyimana ukora inkweto yemeza ko bibatungiye imiryango

Aba bose uko ari abantu 20 barwaye indwara y’imidido n’abafite ubumuga bubukomokaho bize imyuga ijyanye no kudoda ibikapu mu bitenge no gukora inkweto z’abagore n’abagabo mu mpu. Aho bakorera iyi myuga mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, ubona baragaruye icyizere cy’ubuzima, bafite isuku, biyitaho mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Nyirakwezi agira ati: “Ibi byadufashije kwigarurira icyizere cy’ubuzima twari twaratakaje kuko bidutunze kandi tukaba twararushijeho kumenya ko umuntu urwaye iyi ndwara y’imidido ashobora kwitabwaho ntibumuzahaze”.

Abagera kuri 479 bo mu turere twa Burera na Musanze bafite uburwayi bw’imidido bakurikiranwa mu buryo bwo guhabwa ubuvuzi kugira ngo bibafashe guhangana n’iyi ndwara no kwigishwa gukora imishinga iciriritse kandi ibyara inyungu.

Jean Paul Bikorimana, umukozi wa Heart and Sole Africa, umushinga ushyira mu bikorwa izi gahunda, yemeza ko ikigamijwe ari ukubaha ubumenyi butuma bigarurira icyizere, bikabafasha guca ukubiri n’ubukene.

Agira ati: “Umurwayi w’imidido cyangwa ufite ubumuga bubukomokaho ntabwo akwiye kumva ko ntacyo ashoboye, n’ubwo amaguru aba yarwaye aba ashobora kwitabwaho agahabwa ubuvuzi, bikamufasha gukomeza kugira ibyo akora akiteza imbere”.

Bikorimana yakomoje no ku bagifite imyumvire yo gusabiriza hirya no hino dore ko hari aho bagenda bagaragara. Bikorimana yemeza ko ari abaheranwa n’imyumvire yo guhora bateze amaboko; agasaba ko ikwiye guhinduka bagafatanya n’abandi kwiyubaka no kubaka igihugu.

Na bo banze gusigara inyuma muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)
Na bo banze gusigara inyuma muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)

Abagize ibi byiciro byombi by’imyuga ku kwezi babasha kubona amafaranga atari munsi y’ibihumbi 30, abafasha kwikemurira utubazo baba bafite iwabo mu muryango, hakaba hari na gahunda yo kuzabegurira ibikoresho bijyanye n’imyuga bize kugira ngo bizabafashe kuyikomeza mu miryango bakomokamo.

‘Elephantiasis’ ari yo ndwara y’imidido bamwe bakunze kwita ibitimbo ikunze kugaragazwa no kubyimba cyangwa gukomera kwa bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane amaguru. Kubera ko akenshi imenyekana hashize igihe umuntu ayirwaye kuyivura ngo ikire biragoye; gusa uyirwaye yitabwaho agahabwa ubuvuzi butuma atazahara cyangwa ngo imuzahaze.

Abenshi mu bayirwaye bakunze kugerwaho n’ingaruka zo guhabwa akato mu miryango bakomokamo, kubera ko akenshi iyi ndwara bayimenya yarabarenze, hakaba n’abo iviramo ubumuga bwa burundu, ntibagire icyo bimarira uko bikwiye.

Iyo ngo ni yo mpamvu aba bo mu turere twa Musanze na Burera bahisemo guhangana n’iki kibazo, kugira ngo babone uko bibeshaho batagize uwo babera umuzigo nk’uko babihamya.

Ubu ni ububiko bashyiramo inkweto baba barangije gutunganya kugira ngo zigurishwe
Ubu ni ububiko bashyiramo inkweto baba barangije gutunganya kugira ngo zigurishwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka