Abanyakigali ntibazongera kubura umuriro - MININFRA

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MIININFRA) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), byijeje Abanyakigali ko umuriro w’amashanyarazi utazongera kubura bya hato na hato.

Minisitiri wa MININFRA ahana ikiganza na ambasaderi wa EU mu Rwanda
Minisitiri wa MININFRA ahana ikiganza na ambasaderi wa EU mu Rwanda

MININFRA ivuga ko impamvu umuriro "utagipfa kubura" muri Kigali byatewe na sitasiyo nshya z’amashanyarazi zubatswe muri Nzove (hafi y’ikiraro cya Nyabarongo) n’i Gahanga (Kicukiro).

Izi sitasiyo zakira umuriro w’amashanyarazi wagabanutse kubera guturuka kure mu ngomero ziri mu ntara, zikawongerera ubushobozi kugira ngo ugere ku bantu benshi.

MININFRA igaragaza ko inganda zirimo urw’amazi rwa Nzove, urwa Skol, Master Steel (Gahanga), agakiriro ka Kicukiro ndetse n’ubucuruzi bukorerwa muri Nyabugogo, byashoboraga kudakomeza gukora iyo izi sitasiyo z’amashanyarazi zitubakwa.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete niwe watashye kuri uyu wa 28 Werurwe 2019 izi nganda zombi zitanga Megawati 35 z’amashanyarazi.

Amb Gatete agira ati "mbere y’ukwezi kwa kane k’umwaka ushize umuriro washoboraga kubura inshuro nyinshi mu cyumweru, ariko kuva icyo gihe ngira ngo wabuze rimwe gusa, icyo tugamije ni uko utazongera kubura na gato".

MININFRA ikomeza ivuga ko hakenewe Megawati 551 kugira ngo Abaturarwanda bose mu Gihugu babe bafite umuriro w’amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024. Ivuga ko kuri ubu igeze kuri Megawati 221.1.

Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko abaturage bose mu Gihugu bafite umuriro w’amashanyarazi bangana na 51%, barimo
14% babona akomoka ku mirasire y’izuba.

Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) kivuga ko abaturage batuye ku misozi ya Mont Kigali, Jabana, Gahanga, Gikondo na Bugesera, ahanini ari bo bahawe ayo mashanyarazi.

Sitasiyo z’Amashanyarazi z’i Gahanga na Nzove zubatswe kuva mu mwaka ushize hakoreshejwe inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi ingana n’Amayero miliyoni 23 (ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 23).

Muri aya mafaranga ariko hari ayo REG ivuga ko yaguzwe mubazi 8,000 zikoresha ikoranabuhanga rituma hamenyekana niba umufatabuguzi w’umuriro awiba cyangwa niba umuriro ubwawo ufite aho utakarira.

REG ikomeza ivuga ko iyo nkunga y’Abanyaburayi yanafashije gusana sitasiyo z’amashanyarazi ziri kuri Mont Kigali, Jabana na Birembo, mu rwego rwo kugabanya urugero rw’amashanyarazi atakara.

Urugero rw’amashanyarazi atakara ngo rurabarirwa kuri 19% by’umuriro wose u Rwanda rutanga, rukaba rwaravuye kuri 21.1% mu mwaka wa 2016/2017.

REG ivuga ko buri mwaka igomba kugabanya 1% by’urugero rw’amashanyarazi atakarira mu ntsinga n’ibyuma bishinzwe kuyageza ku baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo mfite nifuza ko mwazambariza muri Nzove muvuze ko hagiye station shya ariko nubu murinzove usibye kumianda muri cartin na mashanyarazi ahari. Urugeri-mumudugudu wa kagasa no mumudugudu wa Gateko bayashyize kumihanda gusa mudufashe thx

Nizeyimana modest yanditse ku itariki ya: 4-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka