Hari aho uruhu rw’inka ari ifunguro rikunzwe cyane. Menya byinshi ku ruhu rw’inka

Kuva mu myaka yo hambere impu z’inyamaswa zifashishwaga n’abakurambere bacu, bagakuramo imyambaro, ingobyi zo guhekamo abana n’ibindi. Igitangaje, ni uko hari aho uruhu rw’inka ari ifunguro rikunzwe cyane.

Isakoshi ikoze mu ruhu rw'inka
Isakoshi ikoze mu ruhu rw’inka

Kigali Today yashatse kubagezaho ibikoresho n’imitako bishobora gukorwa mu mpu z’inyamaswa, ariko cyane cyane uruhu rw’inka, ndetse n’ibindi tutamenyereye bikoreshwa inka. Nk’uko tubikesha urubuga answers.com, uburyo bwo gutunganya uruhu mbere yo kurukoramo ibintu bitandukanye, bitangira mu gihe cyo kubaga inka.

Iyo bamaze gukinja inka ku ibagiro, bayikuraho uruhu rwose neza, nyuma, bakarukuraho utunyama duto twaba twasigayeho, ibinure, n’imitsi yose. Iyo ibyo birangiye impu bazirambika mu miti yabugenewe (chemicals).

Nyuma yo gukuraho ubwoya, uruhu rurumishwa, gusa barwumisha barurambuye kugira ngo rutagagara kuko rugomba gukomeza koroha (flexible), rukweduka uko bikwiye. Iyo ibyo birangiye bashobora kurukata bijyanye n’ibyo bifuza kurukoramo, kurutera amabara bifuza, nyuma bagatangira kurukoramo ibyo bifuza.

Niyonzima Dieudonne, umucuruzi w’impu avuga ko uruhu rubisi ku ibagiro arugura amaranga 200Frw ku kiro, nyuma yarugurisha muri Kigali rumaze kuma akarugurisha amafaranga 350 Frw.

Avuga ko uruhu rw’inka rushobora gupima kuva ku biro 13 kugeza kuri 20 bitewe n’uko inka ingana.

Igiciro cyo kurangura uruhu gihinduka bitewe n’aho umuntu aherereye kuko izumye bazigurisha muri Kigali, ubwo rero hiyongeraho igiciro cy’urugendo, bivuze ko urangura uruhu i Musanze atanga make ugereranije n’urangura impu mu Karere ka Bugesera, kuko Bugesera ari hafi ya Kigali.

Kuri ubu ngo uburyo bwo kumisha impu bazibambye bwavuyeho, kuko ngo zangirika, ubu bifashisha umunyu.

yagize ati “Burya uruhu rwumishije rubambye byaje kugaragara ko rwangirika. Ubu ntibigikoreshwa ino, hakoreshwa umunyu gusa.”

Bimwe mu bishobora gukorwa mu ruhu ni nk’ inkweto zo kwambara zizamuka zikagera munsi y’amavi (Boots),imikandara, amakote yo kwifubika cyangwa kurimbana (jackets), amapantalo, ingofero, ibintu bashyira ku ndogobe mbere yo kuyicaraho n’ibindi.

Mu ruhu kandi hakorwamo ibintu bambara mu ntoki (gloves), udupira bakina tw’umukino witwa ”baseballs”, imipira y’amaguru “footballs”, imipira ya “basketballs”, intebe zo kwicaraho zitandukanye, intebe zo mu modoka, imikandara ifite aho batwara imbunda ntoya, ”gun holsters”, amasokoshi, udusakoshi duto abagore batwara mu ntoki, ibifuniko by’ibitabo, imitako yo ku bikuta n’iyo ku meza.

Urubuga designmag.fr, ruvuga ko uruhu ari ikintu cyiza bitangaje, kuko gikorwamo imitako y’ubwoko bunyuranye, yaba ijyanye n’amateka y’igihugu runaka, imitako yihariye yo gutegura mu nzu, imitako y’igiciro kandi igezweho n’ibindi.

Mu bintu bikorwa mu mpu bitegurwa mu nzu harimo utuntu bateguramo indabo ku meza, utwo bashyiramo ibintu bitandukanye nk’amakaramu, hari kandi utuntu dutwikira amatara yo mu nzu, imisego ishyirwa mu ruganiriro nk’imiteguro. Hari n’abahitamo gufunikisha ibitanda byabo impu, cyangwa bakaziyorosa.

Hari kandi n’aho kurya impu z’inka biri mu muco. Nk’uko tubikesha urubuga observers.france24.com/fr, muri Sierra Leonne abantu baho barya impu z’inka kuko biri mu muco wabo, kandi barazikunda cyane.

Kuba muri Sierra Leone barya impu z’inka cyane, bituma iziri mu gihugu zidahaza isoko rihari, bigatuma bazirangura mu gihugu baturanye cyane Guinea, kuko ngo muri Guinea zitaribwa na benshi.

Ubucuruzi bw’impu z’inka zijya kuribwa muri Sierra Leone bumaze imyaka icumi butangiye, ariko Abanya-Guinea, barabuyobotse cyane kuko babonamo inyungu nyinshi kurusha uko bazikoramo ibindi nk’inkweto n’amasakoshi.

Bavuga ko kugurisha impu zikajya kuribwa ari byo bibazanira amafaranga menshi, kandi ko binatanga akazi ku bantu benshi ugerarinje ni kuzikoramo ibintu binyuranye.

Mu Rwanda impu z’inka ntiziribwa, habaye hari n’abazirya baba ari bake ku buryo bitazwi, kuko nta muntu ujya ku ibagiro ngo agure ikiro kimwe cyangwa ibiro bitanu by’uruhu rw’inka avuga ko agiye kururya.

Ariko, mu Rwanda hari inganda zitandukanye zitunganya impu zikazikoramo ibintu bitandukanye harimo, inkweto, imikandara, amasakoshi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka