Imirimo yo gushyira kaburimbo mu muhanda Huye - Kibeho - Munini yatangijwe

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo, Ing Jean de Dieu Uwihanganye, amaze gutangiza imirimo yo gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Kibeho-Munini.

Yavuze ko uyu muhanda uzaba ureshya n’ibirometero 66, hakaziyongeraho ibirometero birindwi byo mu mujyi wa Kibeho. Uzatwara amafaranga agera kuri miriyari 70.

Kuwutunganya bitangijwe hashize igihe kitari gitoya bivugwa ko ugomba gukorwa, dore ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yawemereye abatuye i Nyaruguru ubwo yabasuraga muri 2013.

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko habanje gushakwa ubushobozi, n’aho bubonekeye babanza kureba niba uzakorwa neza, kuko amafaranga uzatwara atari makeya, bityo kuyakoresha bikaba bisabwa kwitonderwa.

Minisitiri Uwihanganye yifuje ko byibura 50% by’aya mafaranga yazasigara mu mifuka y’abanyehuye na Nyaruguru, binyuze mu guhabwa akazi k’ubuyede, ako kubaka no gukora imirimo yindi y’ubucuruzi nko gushyiraho amaresitora.

Abaturiye uyu muhanda na bo biteze ko bazawubonamo akazi.

Nka Vestine Kantarama utuye mu Murenge wa Karama ngo yizeye ko azabonamo akazi agakuramo amafaranga yo kwihangira umurimo.

Ati "Nari nsanzwe mpima ibigage na za kamata, ariko nari narahombye. Mbonyemo akazi nagenda mbika makemake, hanyuma nkazabisubiramo. Nshobora kuzakora n’ibindi."

Abanyuza ibinyabiziga muri uyu muhanda bishimiye ko bitazongera kwangirika hato na hato.

Jean Marie Vianney Twizerimana unyura muri uyu muhanda na moto buri munsi, kuko akorera i Kibeho kandi atuye i Huye, ati "Amarasoro n’imipine ya moto byasazaga vuba kubera ibinogo byahoraga muri uyu muhanda, ariko biraza gukemuka."

Abaturiye uyu muhanda kandi biteguye koroherwa n’ingendo kuko kubona imodoka byabagoraga bitewe n’ubukeya bw’imodoka zahanyuraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka