Nyagatare: Arasaba STECOL gukemura ikibazo cy’amazi amwangiriza

Ndacyayisenga Jean Marie Vianney arasaba Kampani ya STECOL ikora umuhanda Nyagatare - Rukomo gukemura ikibazo cy’amazi amwangiriza imyaka akanjira no mu nzu ze.

Ndacyayisenga arashinja STECOL kumurohaho amazi
Ndacyayisenga arashinja STECOL kumurohaho amazi

Ndacyayisenga Jean Marie Vianney atuye mu mudugudu wa Mirama ya kabiri akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.

Urugo rwe, rwegereye umuhanda urimo gukorwa ngo uzashyirwemo kaburimbo wa Nyagatare - Rukomo.

Avuga ko amazi amwangiriza imyaka n’amazu kubera ko ikiraro yari asanzwe anyuramo kirimo kwagurwa na Kampani ya STECOL.

Ati “Bagomeye amazi yose bayohereza iwanjye, imvura yaguye yose aza iwanjye amwe anyura munsi y’inzu yuzura mu cyumba hariya andi urabona ko mu mbuga bayahakuje moteri, mu murima aruzuye.”

Yabitangaje kuri uyu wa 26 Werurwe 2019 nyuma y’imvura nyinshi yaguye amasaha atatu, amazi akareka mu mbuga ye andi akajya mu nzu.

Ndacyayisenga yifuza ko STECOL yashaka igisubizo cy’umutungo we wangirika ndetse akagira n’impungenge ko amazu yamugwa hejuru.

Agira ati “Umurima wuzuye amazi urumva imyaka yapfuye, inzu amazi arazinyura hasi, isaha iyo ariyo yose yangwa hejuru, nibakemure ikibazo kuko mfite impungenge z’umutekano wanjye n’umuryango wanjye.”

Ngarambe Jean umukozi wa STECOL avuga ko bagiye kwihutira kubaka ikiraro cy’agateganyo kugira ngo amazi adakomeza kwangiriza umuturage.

Ati “Twahageze twabibonye, ejo kuwa 27 Werurwe 2019 turubaka ikiraro cy’agateganyo gitware amazi areke kwangiriza umuturage kandi kizarara kirangiye rwose ahumure.”

Ngarambe ariko ahakana ibivugwa na Ndacyayisenga ko imashini zabo arizo zatumye amazu ye agaragaraho ubusate kuko ngo ariko bayasanze.

Ndacyayisenga Jean Marie Vianney avuga ko afite n’ikibazo cyo kuba atarishyurwa imitungo ye yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda dore ko ngo bagenzi bishyuwe.

Ntitwabashije kubona ubuyobozi bw’akarere kuri iki kibazo n’ingamba ku bagituye mu manegeka kuko bigaragara ko Ndacyayisenga nawe ayatuyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka