Rhenanie-Palatinat irashaka gufasha mu kongera made in Rwanda ku masoko y’i Burayi

Minisitiri wa Rhenanie Palatinat aravuga ko yaje mu Rwanda kunoza imishinga irimo uwo gushakira ibicuruzwa by’u Rwanda isoko ku mugabane w’u Burayi.

Minisitiri Lewentz wa Rhenanie yaganiriye na Prof Shyaka wa MININALOC ku bufatanye bushya
Minisitiri Lewentz wa Rhenanie yaganiriye na Prof Shyaka wa MININALOC ku bufatanye bushya

Minisitiri Roger Lewentz ushinzwe imiyoborere mu ntara ya Rhenanie Palatinat (imwe mu zigize igihugu cy’u Budage), yahuye na Mugenzi we Prof Shyaka Anastase kuri uyu wa gatanu, ari kumwe n’itsinda ry’abantu 11 bakorana.

Baje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko by’umwihariko ngo bagamije kunoza imishinga y’ubufatanye mu iterambere hagati y’u Rwanda na Rhenanie Palatinat.

Kuva mu myaka 36 ishize, abaturage bo muri Rhenanie-Palatinat basanzwe bakorana n’Abanyarwanda mu kungurana ubumenyi no gutanga ibikoresho, ariko noneho Leta zombi ziyemeje kwagura ibikorwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Minisitiri Lewentz agira ati “u Rwanda rurarushaho gukora ibicuruzwa bigezweho ndetse no gukomeza ibisanzwe nk’icyayi n’ikawa, ariko turabona hari n’ibindi bishya bigenda bikorwa nk’imyenda”.

“Ibi byose ndatekereza ko bifite umwanya ku masoko y’i Burayi, naje ngo tuganire ku buryo byazanwa kuri ayo masoko, ni byo tuzibandaho muri iyi minsi ndi hano mu Rwanda”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Prof Shyaka Anastase avuga ko we na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ngo bazashaka uburyo guhera mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2019, ibicuruzwa by’u Rwanda bizaba bigaragara ku masoko yo mu Budage.

Prof Shyaka Anastase akomeza agira ati “twifuza ko ibikorerwa mu Rwanda ari byo ubufatanye bwazibandaho, ndetse ko twazafatanya kongera utuganda duto duto twongerera agaciro ibyo abahinzi bazaba bejeje”.

“Mu myaka yashize wasangaga ubu bufatanye bushingiye ku bikorwa bito bito nk’aho ishuri rikorana n’irindi, ariko icyerekezo twihaye kuri ubu ni ukugira ibikorwa bifatika bizana impinduka zigaragara”.

Imishinga 13 u Rwanda ruzateza imbere ku bufatanye na Rhenanie Palatinat ikubiyemo uwo kohereza ibicuruzwa by’u Rwanda i Burayi ndetse n’iby’u Budage mu Rwanda.

Hari n’imikoranire mu burezi, mu buzima, mu bidukikije, mu mikino na siporo, mu bukerarugendo, mu bucuruzi, mu kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, mu buhinzi no guhererekanya ibibukomokaho hamwe no guteza imbere abafite ubumuga.

Prof Shyaka na mugenzi we Lewentz bavuga ko iyi mishinga bemereje mu Budage mu ntango z’ukwezi gushize kwa Werurwe, ngo bagiye gukomeza kuyiganiro mu cyumweru gitaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka