Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku mikoreshereze y’amafaranga

Mu cyumweru cyahariwe amafaranga ku isi (Global Money Week), haratangwa ubutumwa butandukanye bugamije gukangurira abantu by’umwihariko urubyiruko kumenya imikoreshereze y’amafaranga n’uburyo yabafasha gutegura ahazaza habo heza.

Icyo cyumweru cyahariwe amafaranga kiraba kuva ku itariki ya 25 Werurwe kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2019.

Ni gahunda ikigo cyitwa EPRN gishinzwe ubushakashatsi mu Rwanda bujyanye n’iby’ubukungu bahuriramo n’abandi bafatanyabikorwa barimo na AIESEC, Isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange), inzego zitandukanye za Leta, ibigo by’amashuri na za kaminuza, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Niyonsaba David ukora muri EPRN Rwanda asobanura ko icyo iki cyumweru kigamije ari ukwigisha abaturage b’isi y’ejo hazaza (The Next Economic Citizen) uburyo bwo gukoresha amafaranga, icyo amafaranga amaze, n’uburyo amafaranga agenda ahinduka mu miterere, uko imyaka igenda ikurikirana.

Ati “Icyo dushaka cya mbere ni ukwigisha urubyiruko duhereye mu bana bato kuva mu mashuri abanza kugera muri kaminuza. Dushaka kubigisha kumva amafaranga bakiri bato, icyo amafaranga avuga ku bukungu bw’igihugu, uburyo bwo gukorera amafaranga, uburyo bwo kuyabika, n’uburyo bwo kuyakoresha.

Niyonsaba asobanura ko impamvu ari ngombwa kubyigisha bahereye ku bana bato kuzamura ari uko ahazaza heza h’isi hashingiye ku bakiri bato.

Ati “Rero ni iby’ingirakamaro kwigisha urubyiruko icyo amafaranga avuze, uburyo akoreshwa, kugira ngo ubukungu bw’ahazaza buzasigasirwe n’abantu babyigishijwe neza.”

Abakozi ba EPRN na AIESEC bafashije urubyiruko mu gukabya inzozi zo gutangira gukorana n'isoko ry'Imari n'imigabane bababaza ibibazo mu rwego rwo gushaka ba nyiramahirwe
Abakozi ba EPRN na AIESEC bafashije urubyiruko mu gukabya inzozi zo gutangira gukorana n’isoko ry’Imari n’imigabane bababaza ibibazo mu rwego rwo gushaka ba nyiramahirwe

Ubutumwa nyamukuru batanga bukubiye mu magambo atatu ari yo ‘Learn – Earn – Save’ ari byo bisobanura ko abantu bagira ubumenyi ku byerekeranye n’amafaranga, bakamenya kuyakorera, ariko bakanayabika cyangwa se bakamenya n’uburyo bwo kuyakoresha bayabyaza ayandi.

Urubyiruko rurakangurirwa kugura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane

Abanyeshuri bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe amafaranga bahawe amahirwe yo gutsindira amafaranga ndetse no gutangira gukorana n’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu rwego rwo kubatoza kwizigamira bakiri bato.

Robert Twagira ukora mu Isoko ry’Imari n’Imigabane, akaba n’umwe mu basobanuriye urubyiruko imikorere y’iryo soko yabwiye abo bakiri bato ko bakwiye kumenya agaciro k’amafaranga n’agaciro ko kwizigamira bategura ejo heza habo hazaza.

Yaboneyeho no gusobanura ko ku isoko ry’Imari n’imigabane ari ahantu umuntu wese ashobora gushora imari ye kandi bitamugoye.

Ati “Ni ho hantu ushobora gushora uzanye amafaranga gusa, kuko ibigo runaka ushobora gushoramo biba bihari.”

Ku cyicaro cy'isoko ry'Imari n'imigabane, abanyeshuri basobanuje ibyo bashakaga kumenya byerekeranye no gushora imari mu kugura imigabane
Ku cyicaro cy’isoko ry’Imari n’imigabane, abanyeshuri basobanuje ibyo bashakaga kumenya byerekeranye no gushora imari mu kugura imigabane

Twagira avuga ko gushora amafaranga mu isoko ry’imari n’imigabane atari iby’abaherwe gusa, ahubwo ko n’umuntu usanzwe yakwigurira imigabane kuri iryo soko n’ubwo yaba adafite amafaranga menshi.

Ati “Bisaba amafaranga make bitewe n’uko imigabane ihagaze. Imigabane mike ushobora kugura ni ijana. Ubwo ni ukuvuga ko niba umugabane urimo kugura amafaranga 178, wakora imibare ukumva amafaranga bisaba, nta bindi byinshi bisabwa. Icyo bisaba cya mbere ni ugufungura konti, noneho ukajya ushora make make."

Twagira ati “Ni yo mpamvu nk’urubyiruko tubabwira tuti ‘amafaranga ibihumbi bitanu ntuyabone nk’aho ntacyo wayakoresha’. Ushobora kwiha gahunda y’ayo uzajya ushyiramo buri kwezi. Ikindi ni uko uba urimo gushora amafaranga yazagufasha ndetse akanakungukira mu gihe kirekire.”

Basanze bidasaba amafaranga menshi

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri ni bamwe mu bitabiriye kumva ibijyanye n’ubwo butumwa bubashishikariza kumenya ibijyanye n’amafaranga.

Uwitwa Ariane Douce Nishimwe wiga ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza yigenga ya Kigali (UKL) yavuze ko izo gahunda zo gushishikariza urubyiruko ibyerekeranye n’amafaranga ari ikintu cyiza kuko ibintu byinshi muri iki gihe bisigaye bibarwa mu mafaranga kandi bikagerwaho hifashishijwe amafaranga.

Ati “Ibi biranshimisha cyane kuko bidusobanurira kurushaho uko twabasha kwitegurira ejo hazaza heza.”

Abanyeshuri bishimiye ubumenyi bungutse ku byerekeranye n'amafaranga
Abanyeshuri bishimiye ubumenyi bungutse ku byerekeranye n’amafaranga

Mugenzi we witwa Nishimwe Niyonkuru Ange Christa yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa ibyerekeranye n’amafaranga ndetse no kwigurira imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane, yamenye ko bidasaba amafaranga menshi kugira ngo utangire.

Ati “Namenye ko kugura imigabane bifasha umuntu kwiteganyiriza”

Bimwe mu bikorwa byateguwe mu Rwanda muri iki cyumweru cyahariwe amafaranga ku isi harimo gusura ahakorera Isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange), aho urubyiruko rwasobanuriwe imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane, gusura amabanki atandukanye kugira ngo bamenye imikorere y’amabanki mu bijyanye n’amafaranga, kugira ngo banasobanukirwe n’uburyo bakungukira mu gukorana n’amabanki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka