Sena ntiyumva uburyo umuturage ushoye itungo asoreshwa ataranarigurisha

Sena y’u Rwanda yanenze imwe mu mikorere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RAA) cyane cyane mu bijyanye no kwishyuza imisoro.

Sena ivuga ko imikorere y’icyo kigo itanoze by’umwihariko mu gukusanya imisoro y’imbere mu gihugu, ari na byo bituma hari imisoro izimira nyamara yagombaga kwinjira mu isanduku ya Leta.

Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda yahamagaje Rwanda Revenue Authority ku wa kabiri tariki 26 Werurwe 2019, mu bitabye bahagarariye icyo kigo bakaba barimo Aimable Kayigi Habiyambere, komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu.

Impamvu nyamukuru bagombaga gusobanura ni ijyanye n’ingamba bafite mu kongera imisoro, kongera abasora no kunoza uburyo bw’imitangire y’imisoro, no gukumira abayinyereza.

Muri ibyo biganiro, abasenateri bagaragaje ko hari ikibazo cy’ubusumbane mu kwaka imisoro, hagati y’abasora.

Nk’urugero ni aho abasenateri banenze uburyo umuturage uzanye itungo mu isoko asoreshwa mu gihe nyamara ataranagurisha iryo tungo.

Evariste Bizimana yagize ati “Ni gute umuturage asorera ihene akiyinjiza mu isoko?
None se bigenda bite aramutse atayigurishije kandi yayisoreye? Ibyo bintu birimo gukorwa n’uturere, kugira gusa ngo bongere imisoro yinjizwa mwabikuye he?"

Usibye amatungo, hari aho byagaragaye hirya no hino ku masoko basoresha n’imyaka ikigera mu isoko, bigatuma bamwe mu bashoye iyo myaka bakomeza kuyikorera ku mutwe kugira ngo batabitereka hasi mu isoko bagasoreshwa kandi bataragurisha.

Abari bahagarariye Rwanda Revenue Authority basobanuye ko mu mwaka ushize ari bwo hagiyeho ayo mabwiriza asaba uturere kongera ahantu haturuka imisoro. Aho ni ho uturere twahereye dusoresha abaturage bazana ibicuruzwa byabo mu isoko.
Hari andi makuru avuga ko iyo myanzuro iba yemejwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere.

Utumashini twa EBM n’imisoro ku butaka na byo byibajijweho

Mu bindi byagarutsweho n’abasenateri ni ikoreshwa ry’utumashini tw’ikoranabuhanga dutanga inyemezabwishyu tuzwi nka EBM (Electronic Billing Machines) ndetse n’imisoro icibwa abafite ubutaka.

Abasenateri bavuze ko hari abacuruzi banini n’abaciriritse badakoresha izo mashini, bigatuma imisoro ya Leta itinjira uko bikwiye.

Naho ku kibazo cyo gusorera ubutaka, abasenateri banenze uburyo mu cyaro bishyura 1% by’agaciro k’ubutaka, ibyo bikaba ari na ko bikorwa mu mijyi nka Kigali.
Senateri Bizimana ati “Ni gute wumva ko umubyeyi uri i Rusizi yishyura amafaranga angana n’ay’undi muntu ufite ubutaka muri Kigali?”

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyasobanuye ko amabwiriza yari yatanzwe mbere yo kwishyuza ibicuruzwa bizanywe mu isoko yakuweho. Icyakora abasenateri bagaragaje ko bitacitse ndetse ko hamwe na hamwe bigikorwa, bifashishije amakuru bavanye aho basuye hatandukanye.

Senateri Uwimana Consolée yasobanuye ko uburyo bwo gukusanya imisoro bukwiye kunozwa, kuko igihe bidakozwe uko bikwiye, ibikorwa by’abasora baciriritse bishobora kudatera imbere, bakaba bagera n’aho bafunga imiryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza ko aba senater batangiye kureberera abaturage, muzanatubarize ukuntu inzu ya metero2umuturage wo mucyaro atuyemo isora, kdi idakodeshwa

Alias yanditse ku itariki ya: 28-03-2019  →  Musubize

Yewe RRU ibyo ikwiye gukosora ni byinshi,

Nawe se wasobanura ute umuntu ufite kiosque itarenze 50000 yibicuruzwa bamwishyuza ipatante numusoro wukwezi ungana numucuruzi uranguraho ngo kuko mukorera muri cartien imwe!

Jye byambayeho nari nashoye 50000 ncuruza umunyu nazabombo, nyuma ukwezi baca umuryango baje kwiba matora naryamagaho mbamfunze gutyo none barambariye ngo nzabishyura amagana ntarigera nanabona kuva nabaho!

Knd ubuyozi bwarahageze burabizi ko ntacuruje!

Ark natangajwe no gusaba no basi nakwishyura isoro yumwaka nubwo nakoze ukwezi kumwe gusa baranga! Ubu se 100000 wenda nari bubahe ryari kuba ritinjiye bararyanze ndarirya ubwo nyine nzakira ibizambaho! Ko ntasambu ntanimitungo ngira nzaba mbarirwa

Jean yanditse ku itariki ya: 28-03-2019  →  Musubize

Uburyo basoreshamo ntago binoze , urugero, mwisoko rya nyacyo mumurenge wa jabana umuturage yizanira inkoko imwe agasorenshwa 300F, ubwo iyo azanye 3 asora 9000f kdi aziguriwe nabacuruzi bazicururiza muriryo soko, ni ikibazope

Alias yanditse ku itariki ya: 28-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka