Ikigega cy’Abanyamakuru gitangiranye miliyoni eshanu zatanzwe na RGB
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kayitesi, asanga ikigega cyo kuzigama no kugurizanya cy’abanyamakuru kizabafasha kubaka umuco w’ubutore n’ubunyangamugayo kuko kizatuma barushaho kugirirana icyizere no kwiteza imbere mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Kayitesi yabitangaje ku wa 29 Werurwe 2019 mu nama yari yahurije hamwe Intore z’abanyamakuru zizwi nk’Impamyabigwi, inama yari igamije kwikebuka ngo Impamyabigwi zirebe aho zigeze zesa imihigo.
Muri iyo nama, Impamyabigwi zatinze cyane ku muhigo wo gutangiza ikigega cy’abanyamakuru cyo kuzigama no kugurizanya, nk’umwe mu mihigo bigaragara ko umaze imyaka itatu waragwingiye, ariko nyuma yo kumva amategeko shingiro yateguwe n’itsinda rya zimwe mu Mpamyabigwi hanzurwa ko icyo kigega gitangira.
Ashingiye ku musanzu w’ubwizigame muri icyo kigega wagenwe uhera ku bihumbi bibiri ukagera ku bihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwabda buri kwezi, Dr Kayitesi yagize ati “Ibihumbi bibiri ubitse biruta ibihumbi ijana uriye.”

Yakomeje avuga ko ubwo Impamyabigwi zahigaga imihigo yazo, RGB na yo yahize kuzaziba bugufi no kuziherekeza mu rugendo rwo kwesa imihigo, maze atangaza ko RGB iteye inkunga ya miliyoni eshanu umuhigo w’Ikigega cy’Abanyamakuru cyo kuzigama no kugurizanya.
Dr Kayitesi akaba yasabye ko umurongo w’icyo kigega wanozwa vuba hagafunguzwa konti yacyo kugira ngo RGB ibone aho icisha inkunga yabemereye kuko ngo amafaranga yayo aba yarashyizwe mu ngengo y’imari y’umwaka.
Umuhire Valentin, umwe mu ntore z’Impamyabigwi avuga ko kugira ngo itangazamakuru ritere imbere bisaba ko abanyamakuru bashyira hamwe, bityo agasanga ikigega cyo kuzigama no kugurizanya kizabafasha muri uwo murongo.
Ati “Gushyira hamwe rero bisaba kwitanga, niba twaratojwe nk’Impamyabigwi ni twebwe tugomba kubera urumuri bagenzi bacu kuko kujya muri icyo kigega ni amahitamo ya buri wese, ntabwo ari itegeko.”
Yakomeje agira ati “Ariko ayo mahitamo agaturuka mu gushaka kwacu no guhuza ingufu.”

Mu gihe hari bamwe mu banyamakuru wabonaga bafitiye impungenge icyo kigega, Aldo Havugimana, Intore yo ku mukondo mu Mpamyabigwi akaba n’umuyobozi wa Radio Rwanda, yabijeje ko amategeko agiye kunozwa ku buryo amafaranga azajya muri icyo kigega azaba afite umutekano kandi ashobora kugoboka ba nyirayo.
Ati “Kuba twarateganyije ko inguzanyo zizatangira gutangwa tumaze umwaka twizigamira, murumva ko nidutangira gutanga inguzanyo amafaranga azaba afite umutekano usesuye.”
Ibi Havugimana akabivugira ko mu mategeko harimo ko uzajya asaba kugurizwa azajya agurizwa ¾ by’ayo afitemo hagamijwe guca intege abajya bashaka kuvamo uko biboneye.
Icyakora, iyi ngingo yo wabonaga abenshi mu banyamakuru batayishima bagasaba ko aho guhabwa ari munsi y’ayo bafitemo nk’inguzanyo, iyi ngingo yahinduka hakajya hakwa ingwate cyangwa abanyamuryango bakajya bishingirana, bityo bikubaka icyizere bagirirana kandi bigakomeza iterambere rya buri wese.
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Eduard Bamporiki, na we yijeje Impamyabigwi umusanzu we mu kubaka Ikigega cyo kuzigama no kugurizanya cy’abanyamakuru kuko ngo biri mu byo Umutoza w’Ikirenga, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabasabye.

Ati “Ndumva nshaka gutanga isezerano ko naba nkiri mu Itorero cyangwa ntagihari ninshobora guhura n’Umutoza w’Ikirenga nzamwibutsa ko twatangiye. Ababyibuka bazi ko muri iyo nzira adashobora kudufasha tutariho kandi iyo tuza kuba turiho burya, ubu tuba tumaze kugera kure.”
Kugeza ubu, Intore z’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru 354 batojwe mu byiciro bitatu bitandukanye, ababyifuza muri aba bakaba ari bo ku ikubitiro iki kigega kizatangirana na bo, dore ko muri iyo nama hanakozwe urutonde rw’abifiza gutangirana na cyo n’umusanzu buri wese azajya atanga buri kwezi.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|