Umujyi wa Kigali wasabwe gusubiza 177,165,500Frw yarenze ku yagombaga gutangwa ku mpushya zo kubaka
Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yakoze umushinga w’umwanzuro uzashyikirizwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, urimo Ingengabihe (roadmap) y’Umujyi wa Kigali igaragaza igihe uzagaruza amafaranga atarinjiye mu isanduku ya Leta angana na 14,380,000Frw no gusubiza abaturage amafaranga arenze ayo bagombaga gutanga ku mpushya zo kubaka angana 177,165,500Frw bizarangirira.

Mu myanduro yafashwe harimo gusaba Umujyi wa Kigali gukemura ikibazo cy’inyubako zikomeza kubakwa zidakorewe igenzura (inspection) rya fondasiyo, n’izitangira gukorerwamo zitabiherewe uburenganzira, hagamijwe kwirinda ingaruka zaterwa n’izo nyubako. Uyu mushinga w’imyanzuro Abadepite basabye ko ugomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi abiri.
Impamvu hafashwe iyi myanzuro ni uko Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yateguye igikorwa cyo gukurikirana ibibazo byagaragajwe muri raporo ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye, ryakozwe n’urwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’Imari ya Leta, ku itangwa ry’impushya zo kubaka n’igenzura ry’inyubako mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya uburyo bwashyizweho n’Inzego bireba bwo kubikemura, kubikumira mu gihe kizaza n’ingaruka zabyo.
Igenzura ricukumbuye ryakozwe muri Mata 2025, mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ku mpushya zo kubaka zatanzwe kuva muri Nyakanga 2021 kugeza mu Ukuboza 2024.
Ku kibazo cyabajijwe Umujyi wa Kigali cyo kugaragaza impamvu zatumye impushya zishyuzwa ku buryo budakwiye no kugaragaza uko amafaranga Leta yahombye azagaruzwa, n’uko abaturage bahawe impushya bazasubizwa ay’ikirenga bishyujwe.
Umujyi wa Kigali wasobanuye ko kwishyuza mu buryo budakwiye byatewe n’imikorere y’ikoranabuhanga rya BPMIS, ariko ko mu kuyivugurura byakemuwe.
Hongeweho ko abaturage basabwe amafaranga arenze ayo bagombaga gutanga bazayasubizwa guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026. Hazatekerezwa uburyo amafaranga ya Leta na yo azagaruzwa.
Ku kibazo cyabajijwe Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire, RHA, cyo kugaragaza impamvu zatumye habaho ukudahura k’ubuso buri ku bishushanyo by’inyubako (construction drawings) n’ubuso buri ku mpushya zo kubaka zatanzwe, izi nzego zombi zasobanuye ko byaterwaga n’uburyo BPMIS ya kera yari yubatse, ntiyashoboraga gusoma ibishushanyo by’inyubako ngo igenzure ko ubuso bwasabiwe uruhushya rwo kubaka buhuye n’uburi mu bishushanyo. Harigwa uburyo Artificial Intelligence yafasha gusoma ibishushanyo by’inyubako bidasabye ko umukozi azijyamo akazisomera.
Ku kibazo cyo kugaragaza impamvu zatumye hatangwa ibisubizo bituzuye ku basabye impushya zo kubaka, Umujyi wa Kigali wasobanuye ko uko byakorwaga, byasabaga ko abantu basabwa ibyangombwa bikibura mbere y’uko bahabwa impushya zo kubaka, umukozi ushinzwe kubigenzura agasaba ibibura nk’uko biteganywa n’amabwiriza.
Nta bisobanuro byatanzwe bigaragaza ko iki kibazo cyakemutse, nta n’ingamba zo kugikumira mu gihe kizaza.
Ku kibazo cyabajijwe Umujyi wa Kigali na RHA kijyanye no kugaragaza impamvu zatumye inyubako zimwe zikomeza kubakwa nta genzura rya fondasiyo ribaye ngo rinemezwe, n’inyubako zitangira gukorerwamo nta burenganzira n’ingamba zihari kugira ngo fondasiyo z’inyubako zijye zigenzurwa kandi byemezwe ku gihe.

Umujyi wa Kigali wasubije ko nk’uko biteganywa muri ’Rwanda building code’, inyubako yose yubakwa ikorerwa igenzura kuva kuri fondasiyo kugeza yuzuye, kugira ngo harebwe niba hubahirizwa ibiteganywa n’uruhushya rwo kubaka yahawe. Umuntu wese wasabye gukorerwa ubugenzuzi bwa fondasiyo ahabwa igisubizo mu gihe kitarenze iminsi atatu.
RHA yasubije ko ifatanya n’Umujyi wa Kigali gukora igenzura ku nyubako, hagafatwa ibyemezo bitandukanye byo gukosora amakosa yakozwe. Iyi mikoranire izakomeza kongererwa ubushobozi, abanyamwuga mu bwubatsi no gukoresha ikoranabuhanga (drones) mu kugenzura inyubako.
Ibi bibazo byose byasesenguwe n’iyi Komisiyo byatumye Inteko rusange Umutwe w’Abadepite ifata icyemezo cyo gukora imyanzuro yo gishyikiriza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kugira ngo na yo izasabe Umujyi wa Kigali n’izindi nzego bireba kubikemura, na yo ikazagaragariza Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite uburyo byakemuwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|