
Jack Ma, umuyobozi mukuru wa Alibaba
Ayo masezerano arasinywa kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018, nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).
RDB yatangaje ko umuhango w’isinywa ry’ayo masezerano uza kwitabirwa na Perezida Kagame ndetse na Jack Ma.
Alibaba ifite ikicaro mu Ntara ya Hangzhou, ifite urubuga rwa internet rwitwa Taobao na Tmall zikorerwaho ubucuruzi. Iyo sosiyete kandi ifite umutungo ubarirwa muri miliyari 37 z’Amadolari ya Amerika.
Bimwe mu bicuruzwa bizungukira muri ayo masezerano, harimo ibikorwa n’inganda zo mu Rwanda ndetse n’icyayi n’ikawa by’u Rwanda byoherezwa hanze.
Ohereza igitekerezo
|