Ubwinshi bw’urubyiruko muri Afurika ni ingenzi ku bukungu bwayo - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame atangaza ko ubwinshi bw’urubyiruko muri Afurika buzagira uruhare rukomeye mu bukungu bwayo mu minsi iri imbere, ariko ngo bikazasaba n’ingamba ingamba zishyigikira urubyiruko.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Concordia
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Concordia

Agendeye ku rugero rw’u Rwanda rufite ubukungu bubarirwa ku kigero cya 7% buri mwaka, guhera muri 2001, Perezida Kagame agaragaza ko 70% by’abaturage ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.

Akemeza ko ibyo bituma u Rwanda ruhora ruhanganye no kugira ngo rubone ukwo rwabonera imirimo benshi muri urwo rubyiruko rwinjira ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ubu bwiyongere budasanzwe buzakomeza kuranga Afurika mu myaka minsi iri imbere. Buzagira uruhare k’uko ubukungu buzaba buhagaze ndetse n’uko iterambere ry’imijyi riziyongera, urumva ko ari ikintu kiza.

Ariko dukwiye kuba dufite uburyo buhamye bwo gushora imari urwo rubyiruko kugira ngo akamaro karwo kagaragare ariko kandi tukanarurinda ibindi bibi bishobora kurwuririraho.”

Perezida Kagame yabitangarizaga abari bitabiriye y’umuryango Concordia ugamije iterambere, yaraye iteraniye i New York aharimo kubera inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame yatanze umuti ku bintu byakorwa kugira ngo urubyiruko rugire uruhare mu iterambere ry’umugabane. Muri ibyo ngo harimo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT) no kongera imikoranire hagati y’inzego za leta n’izabikorera (Public Private Pertnership).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,URUBYIRUKO rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.Cyane cyane iyo rwize.Ariko nk’umukristu,byaba byiza urubyiruko rwize bible,ikaruhindura abantu beza.Bakareka ibiyobyabwenge,ubusambanyi,ubujura,etc...Muli Umubwiriza 12:1,Imana isaba urubyiruko "kwibuka imana".Nukuvuga kuyikorera.Ngirango mukunze kubona abasore n’inkumi benshi bali mu nzira bagenda babwiriza abantu ubwami bw’imana.Burya baba bashaka kuzabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Gatera yanditse ku itariki ya: 26-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka