RRA irasaba abacuruzi kwitabira EBM ya kabiri

Bamwe mu banyamahoteli, amabare na maresitora bo mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko hari ubwo bakoresha imashini zitanga inyemezabwishyu zizwi nka Electronic Billing Machines (EBM), ariko ikigo cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority cyazabagenzura bakagaragara nk’abatarazikoresheje.

Emmy Mbera umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA
Emmy Mbera umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA

Kuri iki kibazo RRA isaba abacuruzi bose kongera imbaraga mu ikoreshwa rya EBM, ariko cyane cyane bagakoresha EBM nshya kuko nta kindi kiguzi zisaba kandi nta mpungenge yo kubura amakuru.

Byatangarijwe mu biganiro RRA yagiranye n’aba bacuruzi kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018, mu rwego rwo kubakangurira kurushaho gutanga imisoro neza,no gukoresha EBM.

Ni ibiganiro byahuje ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA n’abanyamahotels,bars na restaurents bo mu mujyi wa Kigali,hagamijwe kubashihsikariza kurushaho gutanga umusoro uko bikwiye,kuko ngo uru rwego rwasaga n’urwadohotse.

Abacuruzi kandi banaganirijwe ku mikoresherezwe y’utumashini dutanga inyemezabwishyu EBM, kugira ngo abatadukoresha cyangwa abadukoresha nabi bisubireho.

Bamwe muri aba bacuruzi bagaragarije RRA ko hari utumashini tutagaragaza amakuru nyamara twarakoreshejwe, ku buryo hari abashobora gufatwa nk’abataradukoresheje uko bikwiye nyamara barabikoze, nk’uko bisobanurwa na Katongore Moses.

Yagize ati “Ikibazo kitugoye cyane EBM ntabwo zitanga amakuru muri RRA. Fagitire turazisohora ariko hashira iminsi RRA ikaza ikatubwira ko nta fagitire dutanga kandi twazitanze. Bigeze no kudusura tumarana nabo icyumweru tuzitanga babireba,ariko bagiye kureba basanga nta makuru ari muri sisiteme”.

Bamwe mu bacuruzi bari bitabiriye iki gikorwa
Bamwe mu bacuruzi bari bitabiriye iki gikorwa

Icyakora nanone bamwe muribo bavuga ko koko hari ubwo akamashini gashobora kudatanga amakuru kandi kakoreshejwe uko bikwiye,ariko ngo hari n’abatadukoresha.

Emmy Mbera umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA, avuga ko EBM ya mbere ari yo ishobora gutera ikibazo cyo kudatanga amakuru bitewe n’impamvu zitandukanye.

Icyakora EBM ya kabiri yo ngo nta kibazo na kimwe ishobora guteza haba ku mucuruzi, umuguzi ndetse na RRA ubwayo,ari nayo mpamvu asaba aba bacuruzi kuba ariyo bakoresha.

Ati “EBM ya mbere iyo itarimo amafaranga 1000 buri kwezi ntiyohereza amakuru.Ariko hari n’ubwo ishobora kutayohereza bitewe n’izindi mamvu. Kuri EBM ya kabiri ho iyo ufite interineti nya kindi kibazo cyatuma utohereza amakuru”.

Uburyo bwo gutanga inyemezabwishyu hakoreshejwe utumashini bwatangijwe mu Rwanda muri 2013, kugeza muri 2016 hakaba hari hagikoreshwa uburyo bw’utumashini.

Gusa kuva mu mwaka ushize wa 2017, RRA yatangije uburyo bushya bwo gutanga inyemezabwishyu hakoreshejwe umurongo wa interineti,ari nabwo ishishikariza abacuruzi bose kugana.

Itegeko rigenga EBM rivuga ko utayikoresheje neza acibwa inchuro 10 y’umusoro wa VAT wanyerejwe.

Iyo bikozwe bwa kabiri acibwa akubye inshuro 20 umusoro wa TVA wari ugiye kunyerezwa,ariko hakaza n’igihano cy’inyongera, cyo gufungirwa iminsi 30, gishobora gutangwa haba ku ikosa rya mbere cyangwa se habaye isubira cyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka