RwandAir iratangiza ingendo zigana muri Israel umwaka utaha

Ikompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir izatangiza ingendo zayo mu gihugu cya Israel umwaka utaha nk’uko byatangajwe n’ambasaderi wa Israel mu Rwanda.

RwandAir iratangiza ingendo zigana muri Israel umwaka utaha
RwandAir iratangiza ingendo zigana muri Israel umwaka utaha

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Ambasaderi wa Israel mu bihugu by’u Rwanda, Ethiopia n’u Burundi, Bwana Raphael Morav, yagize ati “Ni ibyishimo ndetse n’icyubahiro buri gihe guhura na Yvonne Makolo, umuyobozi mukuru wa RwandAir tuganira ku ifungurwa ry’ingendo zihoraho i Tel Aviv muri Israel umwaka utaha.”

Muri Kanama uyu mwaka, RwandAir yatangaje gahunda yayo yo kongera umubare w’abagenzi ukava ku 926 571 ukagera kuri 1 151 300 mu mwaka wa 2018/2019, ubwiyongere buhwanye na 24%.

Nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa RwandAir, uko kongera umubare w’abagenzi bizagerwaho binyuze mu ngendo enye nshya zirimo urwa Addis Ababa, Guangzhou, TelAviv, Guinea n’umujyi wa New York. Ibyo bikazatuma ingendo z’iyo sosiyete zigera kuri 31.

Ambasaderi Morav akaba yanabonanye n’abandi bayobozi bakuru muri leta, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Richard Sezibera, Minisitiri w’Ubuhinzi Dr. Geraldine Mukeshimana, n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Madamu Clare Akamanzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka