Gisagara: Dore icyo abahinzi b’urutoki basabwa ngo babone isoko

Uruganda rwitwa GABI rwenga urwagwa rwo mu Karere ka Gisagara rwatanze umuti udasanzwe ku kibazo cy’abahinzi b’urutoki batabonera isoko umusaruro beza.

Uruganda rwa Gisagara Agri Business Industry rumaze igihe kitari kinini rutangiye gukorera muri aka karere
Uruganda rwa Gisagara Agri Business Industry rumaze igihe kitari kinini rutangiye gukorera muri aka karere

Aba bahinzi bamaze iminsi binubira ko batabonera ibitoki byabo isoko, ariko uruganda Gabi ruhakorera urwagwa ruvuga ko abahinzi babaguriye urwagwa na bo babagurira ibitoki byose.

Celestin Munyampundu, umucungamutungo w’uru ruganda ruzwi nka “Gisagara Agro business Industry” (GABI), avuga ko abatuye muri ako karere badakunda kunywa inzoga urwo ruganda rwenga.

Agira ati “Twumva mu bitangazamakuru abaturage bavuga ko tutabagurira ibitoki, nyamara babujijwe kwenga ibitoki byabo kuko duhari. Kutabagurira umusaruro wabo wose biterwa n’uko natwe urwagwa dukora rutagurwa uko twabiteganyaga.”

Avuga ko ku munsi benga toni zigera kuri 20 z’ibitoki ariko hakaba n’igihe zigabanuka bitewe n’uko babona urwagwa benze mbere rutaragurwa.

Ati “Simpamya ko mu Karere ka Gisagara izo toni 40 zose zahaboneka ku munsi. Batuguriye ntibakongera gutaka isoko.”

Munyamundu avuga ko kutanywa inzoga benga atari uko batazikunda ahubwo asanga biterwa n’igiciro bashyizeho kiri hejuru gato n’icyo inzoga zo mu tundi duce bakora. Icupa ry’urwagwa barigurisha 300Frw ariko hari inzindi nzoga zituruka ahandi zigurishwa 250Frw.

Ati “Bahitamo guha icyashara abatabagurira ibitoki, nyamara kuri 250Frw bongeyeho igiceri cya 50Frw bakatugurira bakungukiramo no kutabura isoko ry’umusaruro wabo.”

Yemeza ko igiciro bashyizeho gihwanye n’inzoga bakora zujuje ubuziranenge, mu gihe akemanga ubw’izo bagura zavuye ahandi.

Abahinzi b’urutoki muri Gisagara bo bakomeje kwifuza ko bakomorerwa bakongera bakajya biyengera urwagwa mu ngo zabo, nk’uko bitangwaza na bamwe muri bo.

Ati “Ibyo kujyana ibitoki ku ruganda bitaraza, twenganga inzagwa tugasengereza tukikenura, none ubukene bwabaye bwose kubera kubura isoko ry’ibitoki. N’iyo babijyanye umara ibyumweru bibiri utarabona amafaranga.”

Uwitwa Pasiteri na we uhinga urutoki avuga ko aho urwo ruganda rubahenda. Ati “Baduhera kuri 80Frw ku kilo kandi n’ibiro basanganye igitoki bakabigabanya, kuko nk’iyo basanze igitoki gipima ibilo ijana, bakibarira nk’aho gifite ibiro 80.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko nta muturage ubuzwa kwenga ibitoki bye, ahubwo ikitemerwa ari ukugurisha inzoga yavuyemo.

Avuga ko babitegetse kuko abantu bamwe bitwazaga kwenga urwagwa rw’ibitoki, bakenga inzoga zica ubuzima bw’ababinywa.

Rutaburingoga avuga ko kuva aho Perezida Kagame aherukiye muri aka karere akabagira inama ko mu bitoki hakorwamo n’imitobe batibanze ku rwagwa gusa, ngo akarere katangiye ibiganiro n’urwo ruganda kugira ngo rushake uko rwongera umutobe mu byo rwenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka