Gicumbi: Barabura inkunga ngo ubucuzi bwabo bwunganire ‘Made in Rwanda’

Abakorera ubucuzi bo mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi, barasaba Leta ibikoresho ngo barusheho kunoza ibishyirwa ku isoko muri gahunda ya “Made in Rwanda.”

Bavuga ko akazi bakora kabavuna kubera kutagira ibikoresho
Bavuga ko akazi bakora kabavuna kubera kutagira ibikoresho

Bavuga ko n’ubwo bagikora umwuga wabo mu buryo bwa gakondo ubasaba imbaraga nyinshi, ngo hari uruhare rukomeye bagira mu gufasha abaturage mu buhinzi no mu zindi gahunda ziganisha ku iterambere.

Abenshi bafata umwuga w’ubucuzi nk’ubuhanga bwihice mu muco nyarwanda, aho kuva kera ngo Abanyarwanda bahoze bishakira ibisubizo badategereje amahanga.

Karuta Boniface umaze imyaka 20 awukora yifuza ko uwo utacika, kuko ufitiye benshi akamaro aho babona ko ugenda ukendera.

Agira ati “Urantunze ugatunga n’abaturage, nk’ubu umuturage azana agatwe k’isuka ye yashaje, tukamunagurira agatahana isuka nshyashya ku mafaranga 600Frw aduhemba, mu gihe isuka nshya igura 3.000Frw kandi ziba zikomeye kurusha izo mu nganda”.

Abaturage bavuga ko ibikoresho bakorerwa n'abacuzi bibafasha mu mirimo yabo y'ubuhinzi
Abaturage bavuga ko ibikoresho bakorerwa n’abacuzi bibafasha mu mirimo yabo y’ubuhinzi

Uzabakiriho Emmanuel avuga ko kuba akora umwuga w’ubucuzi ari umusore bitamuteye ipfunwe nk’uko bamwe babikeka.

Ati “N’ubwo ndi umusore, naje kwiga umwuga kandi nta kibazo binteye, amafaranga mbona ni menshi hari aho mva naho njya”.

Avuga ko mu gihe babonye ubufasha barushaho kunoza uwo mwuga no kongera umubare w’ibyo bakora bagahaza abaturage.

Ati “Ubuyobozi buje bukatwegera twakora ibintu byinshi kandi bifite ireme, ibi byakunganira Made in Rwanda. Leta turayisaba ubushobozi bw’imashini zidufasha tukazamura uyu mwuga, iterambere rikajyana n’umuco, amasuka abaturage bagura aturutse hanze kandi abahenze barayahingisha agahita acika.”

Bacura ibikoresho binyuranye
Bacura ibikoresho binyuranye

Abo bacuzi aho bakorera usanga hari umubare munini w’ababagana baza kugura ibikoresho byabo, aho bamwe bemeza ko batagikoresha amasuka yo mu nganda, nk’uko umwe mu baturage ujya ubakoreshaho ibikoresho abisobanura.

Ati “Aba bagabo badufitiye akamaro kanini, badukorera amasuka akomeye cyane kuruta ayo twirirwa tugura ya kizungu aduhenze akadupfira ubusa, ubu twe duturanye naho bakorera ntitugihendwa ku masuka.”

Nteziryayo Anastase umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko bagiye gusura abo bacuzi bakaganira hakarebwa uburyo bakorerwa ubuvugizi mu bigo by’imari, bagafashwa kubona imashini zibafasha kunoza umwuga wabo.

Ati “Ndumva ibikorwa bakora ari byiza, nzabasura tuganire tubagire n’inama z’uburyo banoza umwuga wabo kuko bafite impano bihariye, hari no kubakangurira kwishyira hamwe bakegera ibigo by’imari bikaba byabafasha kubona ubushobozi”.

Ubucuzi babufata nk'umwuga ushingiye ku muco
Ubucuzi babufata nk’umwuga ushingiye ku muco

N’ubwo abo bacuzi bakora umwuga wabo bibagoye bamwe bavuga ko uwo mwuga umaze kubateza imbere aho bagura amasambu bakubaka inzu, bakigisha abana bakihaza no mu biribwa ngo uwakoreye make atahana amafaranga ibihumbi bine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka