BK Group yatangije igurishwa ry’imigabane yayo ku giciro gihendutse

Kuva kuri uyu wa mbere, tariki 29 Ukwakira, abanyamigabane b’ikigo cy’imari BK Group; ikigo cya mbere kigari mu bigo by’imari mu Rwanda, bashobora gutangira kwigurira imigabane ibarirwa muri miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda, ku giciro cyabaganyijwe n’iki kigo.

BK Group, Dr. Diane Karusisi ubwo yatangizaga igikorwa cyo kongera imigabane ku basanzwe ari abanyamigabane ba BK
BK Group, Dr. Diane Karusisi ubwo yatangizaga igikorwa cyo kongera imigabane ku basanzwe ari abanyamigabane ba BK

Iki kigo cy’imari cyatangije ku mugaragaro igurishwa ry’imigabane ingana na miliyoni 222,2 z’amafaranga y’u Rwanda, aho umugabane umwe uri kugura amafaranga 270 ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

BK yizeye kuzazamura igishoro cyayo kikagera kuri miliyari 60 binyuze mu kugurisha iyi migabane mishya yashyize ku isoko.

Igiciro cy’imigabane giheruka cyanganaga na 6,6%, icyo gihe umugabane umwe waguraga amafaranga 289.

Umuyobozi wa BK Group, Dr. Diane Karusisi ni we watangije igikorwa cyo kongera imigabane ku basanzwe ari abanyamigabane ba BK, cyabereye muri Marriott Hotel,

Yagize ati “Iki gikorwa cyo kongera imigabane ku basanzwe bafite imigabane muri BK, ni umwihariko no ku isoko ry’imari n’imigabane, kuri ubu tubarura abanyamigabane barenga ibihumbi 3800 bashoye imigabane muri BK. Gura umugabane umwe ku mafaranga 270 kuri buri migabane itatu.”

Mu myaka 7 n’amezi atatu ishize iki kigo gishyize imigabane ku Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, abayobora iryo soko bavuga ko iyi banki yamaze kurenza urwunguko yari yiteze.

Umuyobozi w’Isoko ry’imari n’imigabane wari witabiriye iki gikorwa, bwana Celestin Rwabukumba yagize ati “Icyo duhamya uyu munsi ni intambwe ikomeye isoko rimaze kugeraho.”

Mu rwego rwo kwagura isoko ryayo ry’imigabane, iyi banki ku wa gatanu tariki 30 Ugushyingo, izashyira imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi.

Iri gurishwa ry’imigabane rishya ryatangiye kuri uyu mbere tariki 29 Ukwakira rizarangira tariki ya 9 Ugushyingo.

Dr. Karusisi yasabye abanyamigabane babo kwihutira kwegera ababafasha ku isoko (Brockers) bakuzuza ibisabwa ubundi bakigurira indi migabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nigute wagura imigabane ukoresheje online

Karekezi Eric yanditse ku itariki ya: 25-09-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza?nsanzwe ndi umukiriya,ndifuza kuba umunyamuryango binyuze mukugura imigabane.ese mwansobanuriye inzira binyuraramo,mukanambwira igihe isoko ry’imari n’imigabane rizongera kubera,byaba byiza mukanansobanurira ibijyanye n’inyungu yo kugira imigabane,murakoze

Eric munyarugendo yanditse ku itariki ya: 31-07-2023  →  Musubize

Ni ubuhe buryo bukoreshwa kugira go umuntu agure imigabane?

TUYISENGE Eric yanditse ku itariki ya: 8-03-2023  →  Musubize

nshaka kugura imigabane

theo yanditse ku itariki ya: 17-07-2022  →  Musubize

Ndagusanga ko mwatwereka inzira binyuramo kugirango umpuntu agure imigabane. Ndi I nyamasheke, nzahura ma brockers gute?

HATANGIMANA yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza ese ko nshaka kugura imigabane nabigenza Ute kugirango nyigure. Murakoze

Nsanzamahoro Hemedi yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Umuntuyaca muzihe nzira kugiranga agure umugabane

Placide yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kutwemerera kugura I’m ugabanye.,ngewe ndashaka kugura mwambwira uko nabigenza.mba muri us.murakoze

Murebwayire placidie yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Bareka nabandi bakagura imigabane, mfite ikibazo umuntu ashobora kugura imigabane atari aho murwanda nkurujyero ari Kenya cgw muri RDC

Eric Bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

Bareka nabandi bakagura imigabane, mfite ikibazo umuntu ashobora kugura imigabane atari aho murwanda nkurijyera ari Kenya cgw muri RDC

Eric Bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

nibareke abanya Rwanda batari basanzwe bafite mo imigabane nabo bagure aho kuyigurisha abahandi kuko nabo batari a banyamuryango

gakuba yanditse ku itariki ya: 29-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka