‘Nihe handi haruruta?’ Igisubizo cya Jack Ma ku bashidikanyaga ku Rwanda

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma yemeza ko kuba u Rwanda ari igihugu gishaka impinduka z’iterambere byamworoheye kuruhitamo nk’igihugu cyakorana na sosiyete ya Alibaba.

Jack Ma yiyemeje kumenyekanisha u Rwanda abinyujije mu bucuruzi bwe
Jack Ma yiyemeje kumenyekanisha u Rwanda abinyujije mu bucuruzi bwe

Bimwe mu bibazo abantu babazaga Jack Ma ubwo yahitagamo gukorana bizinesi n’u Rwanda byari impamvu yahisemo guhera mu Rwanda ashyiraho urubuga rusakaza ubucuru bw’ibihugu ku isi. Gusa ngo ntiyigeze ashidikanya ko amahitamo ye atari yo.

Jack Ma yasobanuraga ko atigeze agira impungenge mu kwinjira mu bufatanye n’u Rwanda mu bucuruzi, nyuma yo gusinyana amasezerano ya eWTP (Electronic World Trade Platform) agamije gufasha ibicuruzwa bya Afurika kugera ku isoko mpuzamahanga.

Urwo rubuga rwatangirijwe mu Rwanda ku mugaragaro, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018, aho hanasinywe amasezerano atandukanye arimo kugeza ibicuruzwa by’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga birimo Ikawa, Icyayi ndetse n’ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka “Made in Rwanda.”

Jack Ma yavuze ko ibihugu bya Afurika biramutse bigize umuhate nk’uw’u Rwanda, Afurika yaba umugabane ukomeye ku isi.

Yagize ati “Umunsi nk’uyu nari maze imyaka 10 nywutegereje. Nizera ko internet izahindura isi ariko sinigeze ntekereza ko byazahera mu Rwanda. Abantu bahora bambaza bati kuki wahisemo u Rwanda nanjye nkabasubiza nti iyo ntaruhitamo nari guhitamo ahandi he?

“U Rwanda ni igihugu gihebuje. Umutekano uharangwa n’isuku ihaba birantangaza buri gihe iyo mpaje. U Rwanda rutandukanye n’ahandi hose nagiye ku buryo mpora nibaza uko Afurika yari kumera iyo buri gihugu cyayo cyose kiba kimeze nk’u Rwanda.”

Perezida Kagame na we yatangaje ko urwo rubuga ruje gushyigikira gahunda ibihugu bya Afurika byashyizeho yo gushyiraho isoko rimwe ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’Abantu.

Ati “Turi gukorana ingufu ngo duhangire imirimo myiza urubyiruko rufite ubushake kandi rubishoboye. Ibyo tuzabigeraho duhereye ku kubyaza umusaruro amahirwe agaragara hano muri Afurika kandi tugakorera hamwe dutegura ejo hazaza.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwishimiye gukomeza imibanire myiza rufitanye n’abashoramari b’Abashinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yahisemo u rwanda kuko abonako iterambere ryarwo ryihuta cyane nkuko yatanze urugero ibindi bihugu by’afrika biramutse bigize umuhate nk’uw’u Rwanda, Afurika yaba umugabane ukomeye ku isi.kandi igihugu cyacu gifite umutekano usesuye isuku ndetse nibindi nundi wese yakifuza gukorera mu Rwanda

humura yanditse ku itariki ya: 1-11-2018  →  Musubize

Yahisemo u rwanda kuko abonako iterambere ryarwo ryihuta cyane nkuko yatanze urugero ibindi bihugu by’afrika biramutse bigize umuhate nk’uw’u Rwanda, Afurika yaba umugabane ukomeye ku isi.kandi igihugu cyacu gifite umutekano usesuye isuku ndetse nibindi nundi wese yakifuza gukorera mu Rwanda

humura yanditse ku itariki ya: 1-11-2018  →  Musubize

uretse impumyi ndetse inyinshi, zili hano zitagira nakimwe zibona kubera impamvu zazo abanzi bu Rwanda bamwe ndetse batahagera cyangwa batari gera bahagera, ubwo bakubwira ko aliwe utabona niyo mpamvu babimubaza,kandi impumyi alibo guhuma, si ukutabona gusa impumyi nyayo nibona.ibintu murindi, bara.kuko itabona iryo ishaka kureba ’

gakuba yanditse ku itariki ya: 31-10-2018  →  Musubize

Kagame urumugabo kabisa uzubwenge. uyu J.Ma numuhanga cyane kandi yatugeza kuri byinshi mumureshye. patforms ze za E-business ziri very successful muri china ifite abaturage benshi cyane bamuhaye umwanya akabishyira no murwanda badutezimberi bikomeye. mubyukuli H.E. kagame nakomeza gukorana nabantu bakomeye nkaba bazatugeza kuri byinshi. urwanda nigihugu gito cyane kuburyo bidasaba igihe kinini, ninko gutunganya akagali komubushinwa. abashinwa baruhindura nka singapoor mugihe gito cyane. mureke abanyaburayi babanyeshyari

fifi yanditse ku itariki ya: 31-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka