Perezida Kagame yashinze Inteko nyafurika ibyo kwihutisha amasezerano y’ubuhahirane

Perezida Paul Kagame yasabye abagize inteko ishinga amategeko nyafurika kwihutisha ibyo kwemeza amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi n’ubwisanzure mu ngendo muri Afurika.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama ya mbere y'Inteko nyafurika ishinga amatekego
Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama ya mbere y’Inteko nyafurika ishinga amatekego

Kuva u Rwanda rwakwakira inama ya Afurika yunze Ubumwe (AU) muri Werurwe 2018, yemerejwemo amasezerano yo gukuraho imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi ndetse no gukuraho inzitizi mu rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika, ibihugu byinshi byarayasinye ariko ntibyihutiye kuyemeza ngo ahite ashyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame yifashishije inama y’Abagize inteko nyafurika ishinga amategeko iteraniye i Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukwakira 2018, kugira ngo abibutse ko bafite inshingano zabo mu gusaba ibihugu kwihutisha gusinya ayo masezerano.

Yagize ati “Nashakaga kubasaba inkunga yanyu mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho isoko rimwe nyafurika, amasezerano ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ndetse n’ibindi bijyanye na gahunda ya 2063 Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wihaye."

Yakomeje agira ati "Ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda zose rizafasha mu kongera ubukungu bwa Afurika ndetse no gukuraho icyasha uyu mugabane ugifite mu maso ya benshi.”

Yabasabye kuganiriza ababishinzwe ndetse na sosiyete sivile kugira ngo bamenye akamaro k’ayo masezerano ku baturage.

Gushyiraho isoko rusange rihuriweho n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika byitezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku kigero cya 52% bitarenze mu mwaka wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gushyiraho isoko rusange rihuriweho n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bizazamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika kandi bizanatuma amahanga yubaha ibihugu bya Afurika kuko bizaba byishyize hamwe kandi biangire ijambo rikomeye mu guhangana ku isoko mpuzamahanga, ibi rero bizagerwaho kuko habaye ubukangurambaga ku bihugu bya Afurika inteko ishinga amategeko rero igomba gusobanurira neza uyu mushinga ukumvikana kandi n’amasezerano agashyirwa mubikorwa.

boniface yanditse ku itariki ya: 23-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka