Impamyabushobozi bahawe zizatuma bongererwa ikizere

Ababaji 1000 bakoraga nta kigaragaza ko babizi bahawe impamyabumenyi (Certificat) zerekana ko babizi neza, ngo abakiriya babo bakazarushaho kubagirira ikizere.

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi

Abo babaji bibumbiye muri sendika y’abakora imyuga itandukanye (STECOMA), babitangaje kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, ubwo bagezwagaho izo mpamyabumenyi, bakaba barazihawe nyuma yo kugenzurirwa aho bakorera niba ibyo bakora babizi kandi babikora neza.

Ni igikorwa cyateguwe n’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA) na Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta ndetse n’abafatanyabikorwa b’iyo gahunda.

Niyoyita Théogène ukorera mu gakiriro ka Muhanga, ahamya ko impamyabumenyi yahawe izatuma ikizere yagirirwaga cyiyongera.

Yagize ati “Nishimiye cyane iyi sertifika kuko hari ubwo umuntu yazanaga ikiraka kinini akabanza kumbaza niba mfite urupapuro rwerekana ko nabyize nkarubura. Ibyo byatumaga antakariza ikizere bityo n’ikiraka sinkibone, ubu ngiye gukora ntuje ndusheho kwinjiza”.

Mugenzi we Uwabega Laurence ukorera mu bugesera ati “Abakiriya banjye ubu bazarushaho kungirira ikizere kubera iyi mpamyabumenyi. Najyaga ntinya gupiganira amasoko kuko ntacyandangaga none ubu ndishimye ubwo nkibonye, bizangirira akamaro cyane”.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko abahawe sertifika bizatuma banoza ibyo bakoraga
Minisitiri Rwanyindo yavuze ko abahawe sertifika bizatuma banoza ibyo bakoraga

Umunyamabanga mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste, yavuze ko abanyamwuga babonye impamyabumenyi bibahesha agaciro.

Ati “Twajyaga tugira ikibazo nk’iyo hari umuntu wacu uhuye n’ikibazo mu kazi bikatugora kumuvuganira kuko ntacyabaga kimuranga. Ubu rero biratworoheye kuko iyi sertifika izatuma bagira agaciro, ikindi ni uko n’abakoresha bazajya bumva bakoresha abantu bizeye kandi bazi icyo bakora”.

Umuyobozi wa RP, Dr James Gashumba, yavuze ko gutanga izo mpamyabumenyi bizatuma n’abandi bakerensaga uwo mwuga bawukunda.

Ati “Abantu bazi umwuga runaka ariko nta kigaragaza ko bawuzi twajyaga tubirengagiza, ariko ubu birarangiye. Izo mpamyabumenyi bahawe zizatuma n’urubyiruko rutajyaga ruha agaciro iyo myuga ruyigarukira kuko rubona n’ababyeyi babo bafite ikigaragaza ko ari abanyamwuga bemewe”.

Ababaji 1000 ni bo bahawe impamyabumenyi
Ababaji 1000 ni bo bahawe impamyabumenyi

Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, yavuze ko abahawe sertifika bigiye gutuma barushaho gukora neza.

Ati “Bigiye gutuma bakora neza, banoze ibyo bakoraga kuko bagiye kugaragara cyane bityo binatume babona amasoko kurusha uko byari bisanzwe. Bigaragara rero ko bazarushaho no kwiteza imbere kuko n’ibigo by’imari bizabagirira icyizere”.

STECOMA ubu ifite abanyamuryango ibihumbi 48, barimo ababaji, abafundi n’abandi banyabukorikori, ariko ngo iyo mirimo ikorwamo n’abasaga ibihumbi 400 mu gihugu cyose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka