Sacco irashimirwa intambwe igezeho ariko abaciriritse ntibagerwaho na serivisi za yo

Abanyamuryango ba Sacco ya Gatenga mu karere ka Kicukiro barashima intambwe Sacco ya bo igezeho, ariko bagasaba ko yarushaho kwegera abaturage baciriritse kuko bitaborohera kubona inguzanyo.

Abanyamuryango ba Sacco ya Gatenga barashima intambwe igezeho bakayisaba kwegera abaturage baciriritse
Abanyamuryango ba Sacco ya Gatenga barashima intambwe igezeho bakayisaba kwegera abaturage baciriritse

Aba banyamuryango bataha inyubako ya Sacco biyubakiye mu mpera z’icyumweru gishize, bavuze ko serivisi itanga zigeze ku bantu benshi byatuma inyungu babona zirushaho kwiyongera.

Sacco ya Gatenga imaze imyaka 9 ishinzwe, kugeza ubu ikaba ifite abanyamuryango bakabakaba 5700.

Inyungu zaturutse mu bwizigame bw’abo banyamuryango mu gihe cy’imyaka ine (kuva 2013 kugeza 2017) zatumye babasha kwiyubakira inyubako yo gukoreramo yuzuye itwaye miriyoni 80 yavuye mu nyungu z’iyo myaka ine.

Abanyamuryango ba Sacco ya Gatenga bubatse inyubako ya miriyoni 80
Abanyamuryango ba Sacco ya Gatenga bubatse inyubako ya miriyoni 80

Abanyamuryango b’iyi Sacco bavuga ko intambwe Sacco ya bo igezeho ari nziza, ariko bakagaragaza ko hagikenewe ubukangurambaga mu baturage baciriritse kugira ngo na bo bagerweho na serivisi z’imari nk’uko Shyaka Imaculée abivuga.

Ati “Umuturage aba yibaza uko Sacco ikora, bakwiye kumanuka hasi bakabigisha kuko byatuma twongera umubare w’abanyamuryango n’inyungu zacu zikiyongera”

Bapfakurera Elias yungamo ati “Hari abanyamuryango bari hasi bacyitinya kuko inguzanyo ya Sacco bayibona bigoranye, ababishinzwe bakorohereza umuturage wo hasi kugira ngo nawe abone inguzanyo yiteze imbere”

Ubuyobobozi bwa Sacco ya Gatenga buvuga ko ibi bibazo biri mu nzira zo gukemuka, kuko muri gahunda y’ibikorwa by’imyaka itanu iri imbere harimo gukora ubukangurambaga bugamije kongera abanyamuryango, ndetse no kongera ibikorwa byatuma Sacco irushaho kubona inyungu nk’uko Uwumuremyi abivuga.

Ati “Turashaka kongera umubare w’abanyamuryango kuko ariwo mutungo wambere w’ikigo cy’imari ariko tukongera n’ubwizigame, ariko noneho inyubako turateganya kuyigereka hejuru hakajya hakorerwa ibindi bikorwa”

Sacco zagize uruhare mu guteza imbere abaturage
Sacco zagize uruhare mu guteza imbere abaturage

Kuva Sacco ya Gatenga itangiye gukora ngo yatanze inguzanyo zikabakaba miriyoni 690. Iziri hanze kugeza ubu ni miriyoni 106, ziri kwishyurwa neza ku kigero cya 96%, kane ku ijana zikaba ari zo zitishyurwa neza.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’imari Mukunde Angelique, asaba izindi Sacco zo muri ako karere kugera ikirenge mu cy’iya Gatenga, kuko Sacco ebyiri mu 10 ziri muri ako karere ari zo zimaze kwiybakira inyubako zo gukoreramo

Uwumuremyi avuga ko bafite gahunda y'ubukangurambaga buzongera abanyamuryango n'ubwizigame
Uwumuremyi avuga ko bafite gahunda y’ubukangurambaga buzongera abanyamuryango n’ubwizigame
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka