California: Bariye Noheli nabi kubera imvura ivanze n’umuyaga yahitanye abantu yangiza byinshi
Imvura ivanze n’inkubi y’umuyaga mwinshi muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahitanye abantu 3, inzu n’ibikorwa by’ubucuruzi birenga 110,000 bibura umuriro w’amashanyarazi ku munsi wa Noheli, bituma batizihiza neza uyu munsi mukuru.
Ikinyamakuru Los Angeles Times cyatangaje ko Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko muri abo batatu bapfuye harimo n’Umuyobozi wa Polisi wa Sacramento nyuma yo kugonga igiti cy’amashanyarazi, imodoka ye igatakaza icyerekezo kubera umuhanda wari wanyereye.
Abashinzwe iteganyagihe baraburira abaturage ko indi mvura ikaze ishobora kuza kugwa, ikaza kuba irimo umuyaga ukaze nk’uwaraye usenye amateme n’imihanda ikanateza n’imyuzure.
Guverineri wa California, Gavin Newsom, yatangaje ibihe bidasanzwe by’ubutabazi (state of emergency) mu Mujyi wa Los Angeles no mu tundi turere dutanu duhana imbibi, nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe gitangaje ko hari ibyago byo kugwa kw’imvura nyinshi, ikaba yanateza imyuzure ishobora kwibasira ahantu henshi kuruta iyaguye.
Imvura ikabije yari ku gipimo kitari munsi ya 15%, naho mu Majyepfo ya California, ibyago byo kugwamo imvura irenze urugero biri ku gipimo cya 40%, bikaba biteganyijwe gukomeza kugeza kuri uyu wa Gatanu mu gitondo.
Ibyago byinshi bishobora kwibasira uduce dutangirira mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Santa Barbara, bigakomeza muri Ventura yo hagati, bikagera no mu karere ka Los Angeles yo hagati.
Ikigo Pacific Gas & Electric (PG&E) cyemeje ko imvura nyinshi, irimo urubura n’imiyaga ikaze yageze ku muvuduko wa 148km ku isaha, yatumye ibice byinshi by’igihugu bibura umuriro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|