Haba hari icyizere cy’uko Huye ya Kera izongera ikazuka?

Benshi mu bafunguye ubucuruzi bakurikiye icyashara bahabwaga n’abanyeshuri bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ubu bararirira mu myotsi.

"Batiment Central" imwe mu nyubako nkuru yo mu Mujyi wa Huye
"Batiment Central" imwe mu nyubako nkuru yo mu Mujyi wa Huye

Muri 2007, Venaranda Bankundiye ni umwe mu bakuruwe n’icyo cyashara, yiyemeza kuhafungura resitora benshi mu bahabaye bamenye ku izina rya “Macrobiotic”.

Iyo resitora yaje kwamamara kubera imitekere yayo yihariye, byavugwaga ko iteka ibiryo birengera ubuzima.

Na nyir’ubwite yemeza ko akiyitangiza abanyeshuri batangiye kuza ari benshi. Agira ati “Nkimara ngitangira nahise ngira abakiriya bahoraho 200.”

Nubwo hari resitora nyinshi cyane mu Mujyi wa Huye, Macrobiotic ni yo abanyeshuri biyumvagamo cyane. Nyuma y’imyaka irenga 10, yafunze imiryango mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Imwe mu mpamvu zatumye ifunga imiryango harimo n’icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo muri 2013 cyo guhuza kaminuza zose za Leta zikavamo imwe yitwa Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Izo mpinduka ntizagize ingaruka ku burezi gusa, ahubwo zanahombeje bikomeye ubucuruzi bwo mu nkengero z’icyahose ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Macrobiotic yagaburiye abanyeshuri igihe kinini ariko ubu yafunze imiryango
Macrobiotic yagaburiye abanyeshuri igihe kinini ariko ubu yafunze imiryango

Charles Muligande, umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko kugabanya abanyeshuri bigaga i Huye bakoherezwa mu mashami ya UR aherereye mu zindi ntara, byagabanije umubare w’abanyeshuri bahigaga uva ku bihumbi 10 hasigara 5.500.

Ingaruka ku bucuruzi muri Huye

Gukura hafi ½ cy’abanyeshuri bigaga i Huye bakoherezwa ahandi byagize ingaruka mu buryo butaziguye ku bucuruzi bwo muri Huye.

Bankundiye abitangaho ubuhamya ati “Byageze n’aho ntagishobora kwishyura ubukode bw’inzu nakoreragamo, ariko nakomeje guhanyanyaza kugeza ubwo nyir’inzu ayinyirukanyemo.”

Ku rundi ruhande, nyir’iyo nzu witwa Sixte Ugiribanga, avuga ko mu myaka 12 nyiri Macrobiotic yamazemo yamwishyuraga neza ariko aza guhombywa n’iminduka zabaye mu burezi. Yongeraho ko hari n’amafaranga yamuhariye kuko yabonaga adashobora kuzayabona.

Ati “Yakomeje guhanyanyaza kugeza aho nanjye naboneye ko atagishoboye no kubona amafaranga yamutunga.”

Bankundiye avuga ko ateganya kwimurira bizinesi ye mu gace kazwi nka Madina gaturanye n’aho Kaminuza y’u Rwanda ikorera.

Ako gace na ko kigeze kuba kazwiho kugira resitora nyinshi, ariko ubu ngo hasigaye imwe gusa izindi zose zafunze imiryango.

Ubucuruzi bwo mu Mujyi wa Huye bwacitse intege mu buryo bugaragarira buri wese winjiye muri uyu murwa
Ubucuruzi bwo mu Mujyi wa Huye bwacitse intege mu buryo bugaragarira buri wese winjiye muri uyu murwa

Kuva ahitwa i Tumba kuzamuka kugera mu Mujyi wa Huye rwagati, uko hameze ubu bitandukanye cyane n’uko hari hashyushye mu 2012.

Icyo gihe hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri bajyaga cyangwa bavaga kurya, mu gihe abandi babaga bajya cyangwa bava i Kigali . Ariko ubu si ko bikimeze nk’uko uwitwa Eric Ndayambaje ukora isuku muri Kaminuza abisobanura.

ati “Kampisi yahose ishyushye ndetse ugasanga no mu biruhuko nta cyahindutse ariko ubu umujyi warakonje.”

Abagurisha ibikoresho abanyeshuri bakoresha mu ishuri na bo igihombo nticyabasize. Belgise Bagirimana ni umwe mu bafite butiki icururizwamo bene ibyo bikoresho. Hakiri abanyeshuri benshi ngo yashoboraga kwinjiza agera mu bihumbi 70Frw ku munsi, ariko ubu ngo ntajya arenza ibihumbi 20Frw.

Ati “Nari mfite abakozi batatu bankoreraga ariko bose ubu narabasezereye kuko nta kazi kari kagihari.”

Imberabyombi yaberagamo ibitaramo, ikinamico, inama zitandukanye n'ibindi, ubu nayo isa n'iyashomereye
Imberabyombi yaberagamo ibitaramo, ikinamico, inama zitandukanye n’ibindi, ubu nayo isa n’iyashomereye

Ubucuruzi busigaye bukorerwa no muri kaminuza bwahuhuye ibintu

Alex Munanira uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza, avuga ko no muri kaminuza imbere hasigaye hatangirwa serivisi abanyeshuri bakeneraga bakazisanga hanze.

Ati “Muri kampisi dufite za resitora kandi kuzigira hafi bidufasha kuzigenzura no kuganira na zo ku buryo zigabanyiriza abanyeshuri ibiciro.”

Yatanze urugero ko kugeza ubu 70% by’abanyeshuri barira muri resitora z’imbere mu kigo. Ibyo ngo biterwa n’uko resitora zo hanze zishyuza ibihumbi 30Frw ku kwezi ku ifunguro rya saa sita na nijoro, mu gihe iyo mu kigo itarenza ibihumbi 25Frw ikongeraho n’ifunguro rya mu gitondo.

Ibyo biciro byorohera benshi mu banyeshuri barihirwa na leta, bahabwa buruse y’ibihumbi 25Frw ku kwezi. Hakaba abahitamo kudafata amafunguro ya mu gitondo na byo bikagabanya ku mafaranga bishyura ku kwezi kuko batarenza ibihumbi 15Frw.

Amacumbi menshi yahindutse ibibandahori

Vuba ni rimwe mu macumbi yacumbikiraga abanyeshuri bigaga i Huye ubu naryo ryafunze imiryango
Vuba ni rimwe mu macumbi yacumbikiraga abanyeshuri bigaga i Huye ubu naryo ryafunze imiryango

Mu myaka yashize kubona icumbi hanze ya kaminuza byarakoshaga ariko ubu, ibura ry’amacumbi ryabaye amateka. Igiciro icumbi rihenze ryishyurwaga mu myaka 10 ishize ntaho gihuriye n’ikiriho ubu.

Musa Maniraho ufite icumbi rifite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 150 ni umwe mu batangabuhamya. Mbere yinjizaga miliyoni 1.5Frw ku kwezi ariko ubu ntakiyabona.

Ati “Amacumbi si bizinesi icyunguka. Ubu narayiretse nigira mu bworozi.”

Icyo kibazo kandi kiri no mu buyobozi bwa kaminuza, na bo bavuga ko ibyumba byabo bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 4.000, ubu bituwemo n’abatarenze 1.700 gusa.

Nkusi Innocent i, ushinzwe ubujyanama mu bakozi n’umurimo muri Kaminuza, ati “N’abanyeshuri bake dusigaranye na bo ntibashaka kuba mu macumbi.”

Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ifite amacumbi manini icyenda yagiye yitirirwa ibikorwa byabayeho ku isi. Muri zo harimo Misereor, Cambodge, Viet, Titanic, Linda, Kiza, Nyarutarama, Vuba na Benghazi.

Gusa harimo ayafunze imiryango nka Vuba mu gihe andi nka Bengahzi atuwemo n’abantu bake.

Icumbi ry'ababikira na ryo ryacumbikiraga abanyeshuri, ariko ubu ryakira abantu bake cyane ugereranije n'uko ringana
Icumbi ry’ababikira na ryo ryacumbikiraga abanyeshuri, ariko ubu ryakira abantu bake cyane ugereranije n’uko ringana

Kigali Today yatahuye ko abanyeshuri batagishaka kuba muri bene ayo macumbi, kuko basigaye bishakira inzu nto bashobora no gutekeramo.

Umujyi wa Huye kandi wari ihuriro rikomeye ry’ibitaramo n’indi myidagaduro, ariko ubu ibihasigaye ni mbarwa.

Gusa hari icyizere cy’uko Huye ya kera ishobora kongera kumera uko yahoze, uhereye muri uku kwezi kwa Nzeri, kuko hagiye kugarurwa abandi banyeshuri 5.000, abanyeshuri bakagera ku bihumbi 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ngira ngo hari aho uwanditse iyi nkuru yibeshye mu mibare. Mu mwaka wa 2011 NUR yigagamo abanyeshuri barenga ibihumbi 12. Sinibaza rero ko muri 2013 yaba yarigagamo ibihumbi 10 gusa Kandi nzi ko imibare yagendaga izamuka cyane buri mwaka!

Uwamurera yanditse ku itariki ya: 13-09-2018  →  Musubize

Birababaje kabisa, umuntu yakwibaza niba ababikoze batari bazi izo ngaruka zose. Ese ni inde watubwira ibyiza byo kuzana abanyeshuri kigali, bamwe hakiga ijoro kubera kubura aho bigira kandi Huye amashuri ari gusenyuka kubera kudakorerwamo. Nzi neza ko bamwe mubafashe uwo mwanzuro nta mwana wabo wiga muri iyo Kaminuza muvuga ariko nyamara abantu bakwiye kujya bafata imyanzuro batekereza ingaruka izagira. Kuba Kaminuza iri gusenyuka, uburezi butitaweho bizagira ingaruka ku iterambere mwabishaka mutabishaka. Ubu ngo abaziga mu mwaka wa mbere bazajya Nyagatare na Rusizi. Akajagari kari muri Education y’u Rwanda katumye nta kaminuza iri mu Rwanda iri ku rwego mpuzamahanga. Niba turi abambere muri Gender no mu miyoborere ariko ntitwigishe abana bacu, ubona tugana hehe. Ese abifite bose bakabaye bateza imbere izo kaminuza ko bajyana abana babo muzo hanze ? mwaretse tugateza imbere iyacu bityo bakiga mu Rwanda. Kuba Kaminuza isenyutse bizagira ingaruka ku muco, iterambere, imiyoborere, ubukungu ndetse n’imiyoborere y’iki Gihugu mu gihe kiri imbere.

Abdul yanditse ku itariki ya: 13-09-2018  →  Musubize

Umunyeshuri akenshi wiga ataha hanze ya Campus ntago agira umwanya uhagije mu isomero,muri Lab za ICT,yewe ntabona n’umwanya uhagije ngo yungurane ibitekerezo na bagenzi be mu masaha ya nyuma y’amasomo kuko akenshi aba arwana no kwihutira mu turimo dutandukanye:koza ibikoresho,guhaha,guteka n’utundi twinshi bityo rero ntabona umwanya uhagije wo kuzamura rya reme dukeneye!Rwose birakwiye ko abanyeshuri basubizwa i Huye;aho bazanabona ibibuga bihagije by’imyidagaduro.Turemeranywa neza ko imyidagaduro n’imikino bikwiye guhabwa agaciro mu buzima bw’urubyiruko mu Rwanda ndetse n’urw’isi yose!

Alias yanditse ku itariki ya: 12-09-2018  →  Musubize

ibyo uvuga birumvikana kuko ubwinshi bwabanyeshuri boherejwe i kigali bituma batura batandukanye cyane aho bigorana guhura naho i huye haregeranye kuburyo byorohera buri wese. Rwose ICT ikwiye kujya huye kuko muri kist hatagabanyirijwe abanyeshuri ntacyo baba bakoze. bazabigenzure neza

alias yanditse ku itariki ya: 13-09-2018  →  Musubize

Nibyo ryose Huye yateshejwe agaciro bikenesha abayituye ku buryo bugaragara!Leta yakongera igatekereza neza no kugarura ibigo bitandukanye byayikoreragamo bigaragaza ko Huye ya Igicumbi cy’ubwenge kuko ubushakashatsi bwahakorerwaga bwerekanaga ko bufatiye igihugu runini!urugero nka ISAR,IRST,LABOFAR...ariko na none abanya Butare baganye ubunebwe no kwigira ababingwa cyane bakure amaboko mu mufuka bakore!bamenye ko ya mashuli bababeshyaga ko bavugana ubu yabaye imfabusa ahubwo bajye kwiga by’ukuri ayo bavukana bayahishe kure!

Peterson yanditse ku itariki ya: 12-09-2018  →  Musubize

iki kibazo kiragaragara kandi ntibyari kubura kubaho kuko kuba twarabaga turi umubare mwinshi i huye byafashaga abaturage baho no gukora ubucuruzi buciriritse. izo mpinduka zabaye natwe zatugezeho nabanyeshuri twimuwe tukajyana i kigali kuko i huye kuba hari hari amacumbi menshi muri kaminuza byatumaga hanaboneka namazu menshi bikatworohera kubona amazu yo kubamo none ubu i kigali ntibyoroshye kubona amafrws yo kwishyura inzu kubera ubwinshi bwabanyeshuri bahoherejwe. muri make bisaba ngo mwisungane muri nkabanyeshuri 5 muri chambrette imwe kandi ibyo nabyo bigira ingaruka kubera kuba ahantu hadahagije. si imibereho gusa nimyigire yarangiritse ibaze aho muri KIST dukora exam turi kwandikira kubibero kubera ubwinshi bwabanyeshuri. ntibyumvikana uko waba wiga ICT ariko ukaba utabona uburyo bwo gukoresha LAB kandi ngo bashaka kuzamura ireme ry’uburezi. ibi bibazo byose ntabyo twahuye nabyo twiga i huye.

alias yanditse ku itariki ya: 12-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka